Nyuma y’iminsi igera kuri ine bemejwe nk’abatoza b’agateganyo mu ikipe y’igihugu "Amavubi", Kanyankore Gilbert Yaounde wari wagizwe umutoza mukuru w’agateganyo na Eric Nshimiyimana wagombaga kumwungiriza, batangarijwe na MINISPOC ko batakiri abatoza b’iyi kipe nk’uko nabo ubwabo babyemereye Kigali Today.

Umutoza Kanyankore aganira na Kigali Today yatangaje ko nabo byabatunguye ariko bagomba kubyakira kuko umupira uzunguruka
Yagize ati " Sinari natangira ariko nta kundi bakankuyeho, uko umupira uzunguruka, ni ko ibintu bizunguruka, ibintu by’umupira bibamo amayobera menshi, ugomba kubyakira uko bije wagira ute se?, gusa bavuze ko babitangariza abanyamakuru, ubwo natwe turaza kumenya abo bashyizeho buriya wasanga baturusha"
Twagerageje kuvugana na MINISPOC, by’umwihariko umukozi wayo ushinzwe amakipe y’igihugu, ariko ntibyakunda kuko inshuro zose twagerageje yatubwiye ko ari mu nama ataraboneka.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Yanditse amateka yo gutoza igihe gito ikipe y’igihugu. Gusa nawe sishyashya ngo yigeze gusiga ikipe yonyine i muhanga arigendera ’amavubi’ urumvako ubutore bwe burakemangwa wasanga bibutse ibibi yakoze bakamusezerera. Gusa nubundi ikipe yarikwiye guhabwa Maurice nkumwungiriza wa Jonathan nuko Sport yacu nayo ibamo akavuyo
jye munyemerere nshime kureba kure kwa ministeri none se ko ikipe ntacyo ikiramira yamaze kwivira mu marushanwa kandi bariya bagabo bakaba bari batangiye gusaba akayabo ka kashi ngo babone gutoza harya ubwo ibitangaza bari gukora ngo amavubi abe qualifies ni ibihe?
ni bareke uwari asanzwe yungirije urya muzungu akomeze noneho bazashake umutoza mwiza bitonze!!! nahubundi se KANYANKORE NA ERIC bo bari gukora iki uretse kubeshya kweri!!!
Haaaaaaa,ntimureba ko gutuka rayon sports Ari nko gutuka ubwoko bw,Imana.none se ibigambo yahurutuje atuka abs rayons Ngo ni interahamwe murimva koko byari kumugwa amahoro?kdi nawe umuntu wavuze kuriya akigera mu gikons nyiwamuha okipe y igihugu yagusebya,ahubwo ministrri yatebyr kite,guda Eric abihombeyemo,yihangane kbsa.
Reka dutegereze twumve abo basimbujwe! Barekeraho kwirukana abatoza burikanya kuko nta gisubizo kirimo!
Ese ubwo bari batarasinya kontara? Banditse amateka yo gutoza ikipe y’igihugu igihe gito !
Abayobozi Nabo Ntibavugisha Ukuri Ubwose Bamwirukaniyiki
ubuyobozi bufite impamvu yiyi mpinduka mwihangane buzabasobanurira
kanyankore pole sana ubuse wirukanwe kubera ubuswa bwabarayon cg kiyovu jyuvuga uziga muzehe
kanyankore pole sana ubuse wirukanwe kubera ubuswa bwabarayon cg kiyovu jyuvuga uziga muzehe
Ariko inama abayobozi bamwe bakangisha bigatuma badatanga amakuru zintera kwibaza igihe bakorera akazi? Buri kanya baba bari mu namaaaaaaaa ubwo se babona umwanya wo gushyira mu ngiro ibyo bavana muri izo nama? Izi mbona ari excuses zo kwanga gutanga amakuru ngo bari mu nama. Cyakora mugerageze mubabone maze twumve izo mpamvu zatumye birukana abatoza bamaze iminsi 3 gusa
Ubwose ya ekipe bari bahamagaye izakina na Ghana iraseswa hahamagarwe abandi??
Ngaho rero Kanyankore utoje amavubi igihe gito cyane!