Umuyobozi wa Toronto Raptors yaje Kigali gushyigikira Basket y’u Rwanda
Kuri uyu wa kane ni bwo Umuyobozi mukur w’ikipe ya Toronto Raptors yo muri NBA muri gahunda y’iminsi itatu yo gushyigikira umukino wa basketball mu Rwanda
Itsinda rigizwe n’abantu 13, ni ryo ryasesekaye i Kigali ahagana ku ma Saa ine zo kuri uyu wa kabiri, rikaba rije muri gahunda yo guteza imbere umukino wa Basketball muri Afurika, bikozwe n’abakomoka kuri uwo mugabane banyuze muri Shampiona ya Basket muri Leta zunze ubumwe z’Amerika (NBA).


Bayobowe na Masai Ujiri uyobora Toronto Raptors, akaba n’umuyobizo w’iri tsinda ryitwa Giants of Africa ndetse ari nawe warishinze, aba 13 baramara iminsi mu Rwanda bafasha abana 50 bakiri bato batoranyijwe mu Rwanda hose, ngo bakomeze gutera imbere muri uyu mukino.
Kaigera ku kibuga cy’indege i Kanombe Masai Ujiri yatangaje ko bashishikajwe no guteza imbere mu mukino wa basketball mu Rwanda, cyane ko abona hari aho uva n’aho ujya.
Yagize ati "Afurika twayikuriyemo, ni yo mpamvu tugomba gufasha abayikomokamo kugera ku rundi rwego rwo hejuru, u Rwanda ni igihugu bigaragara ko kiri kuzamuka, by’umwihariko nkaba narashimishijwe n’uburyo abatarengeje imyaka 18 bitwaye mu gikombe cy’Afurika cyabereye i Kigali, ibi byose bakaba babikesha imiyoboreremyiza y’u Rwanda"
Usibye gutangiza uyu mwiherero, iri tsinda ryanatashye ku gicamunsi ikibuga basannye kiri i Nyamirambo ahazwi nko Club Rafiki.


Usibye u Rwanda barimo kuzagera taliki ya 25 Kanama, babanje no guca mu bindi bihugu, aho kuva kuva taliki 7 – 9/08 bari muri Senegal, Ghana 12 – 14/08, Nigeria 16 – 18/08, Kenyat 19 – 22/08, mu Rwanda 23 – 25/08, bakazajya na Botswana 26 – 29/08/2016.
Amafoto
Bakigera i Kanombe...







Ohereza igitekerezo
|