Ibi byatangajwe na Rwemarika Felicitee, Umunyamabanga mukuru w’agateganyo, akaba ari nawe ukuriye Komisiyo y’umupira w’amaguru w’Abagore muri Ferwafa, ubwo yari yitabiriye Festival y’umupira w’amaguru ihuza abana b’abakobwa bakiri bato yabereye mu karere ka Bugesera.
Yagize ati "izi ni intangiriro z’umushinga w’imyaka itatu, biragaragara ko abakobwa bayikunze kandi bayitabiriye, tuzaguma kubakurikirana ku buryo iyi myaka itatu y’uyu mushinga izarangira dufite amakipe byibura atatu mu byiciro by’imyaka bitandukanye, nk’abatarengeje imyaka 17, 19 ndetse n’ikipe nkuru"


Iyi gahunda yari yahuje abana 400 baturutse mu bigo bitanu byo mu karere ka Bugesera ari byo Nyamata High School, GS Maranyundo, Nyamata Bright School, GS Nyamata Catholique, GS Nyamata EPR, aho buri kigo cyari gihagarariwe n’abana b’abakobwa 80.

Iyi gahunda yo gutangiza ibikorwa byo gukundisha abana b’abakobwa umupira w’amaguru, izakurikirwa na gahunda yo gutangiza Shampiona y’abakobwa batarengeje imyaka 15, nyuma abazaba baritwaye neza bakazashyirwa hamwe hagakurwamo abazaba bagize ikipe y’igihugu y’abakobvwa batarengeje imyaka 17.
Usibye iyi Festival yabereye i Nyamata mu karere ka Bugesera, yananyuze mu tundi turere turimo akarere ka Huye, Rusizi na Nyagatare, ikazasorezwa i Rubavu kuri Stade Umuganda taliki ya 9 Nzeli 2016.
Amwe mu mafoto y’uko iki gikorwa cyagenze i Nyamata/Bugesera












National Football League
Ohereza igitekerezo
|