
Nyuma y’aho Kanyankore Gilbert Yaounde na Eric Nshimiyimana kuri uyu wa Kabiri bamenyeshejwe ko batakiri abatoza b’ikipe y’igihugu Amavubi by’agateganyo, ubu Jimmy Mulisa wari usanzwe ari umutoza wungirije ni we wahawe inshingano zo kuba ategura iyi kipe.

Aganira na Kigali Today muri iki gitondo, Jimmy Mulisa yaduhamirije ko ari byo ku munsi w’ejo yahamagawe na Minisiteri y’Umuco ya Siporoasabwa gutegura imyitozo y’ikipe y’igihugu nk’umutoza mukuru.
Yagize ati " Njye nsanzwe ndi umukozi wabo, barambwiye ngo ukomeze utoze, bansabye gukomeza kuba ntoza ikipe, urumva kuko mfite amasezerano bambwiye ngo ba utoza ikipe nihagira igihinduka tuzakumenyesha"

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri kwitegura umukino usoza amajonjora y’amatsinda mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika kizabera muri Gabon umwaka utaha, aho u Rwanda ruzaba rukina na Ghana kuri Accra Sports Stadium taliki 03 Nzeli 2016.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|