Nyuma y’aho ikipe ya Benediction Club yari yateguye isiganwa ryiswe Criterium de Rubavu, ndetse igatumira amakipe yo mu Rwanda kongeraho ikipe y’i Goma, ubu nayo yamaze gutumirwa kwitabira irushanwa rizabera i Goma mu mpera z’iki cyumweru.
Ikipe y’i Goma yitwa Goma Cycling Club imaze igihe yitabira amarushanwa abera mu Rwanda arimo Criterium de Gisenyi na Northern Circuit, ni yo yatumiye iyi kipe ibarizwa mu karere ka Rubavu.
Abakinnyi bazahagararira Benediction Club y’i Rubavu
Janvier Hadi
Bosco Nsengimana
Pappi Mpiriwenimana
Gasore Hategeka
Patrick Byukusenge
Eric Nduwayo

Umukinnyi w’iyi kipe witwa Jimmy Muhindo Kyaviro uharutse kwegukana shampiyona y’igihugu ya Republika iharanira Demokarasi ya Congo, na we ni umwe mu bazaba bahangana n’iyi kipe y’i Rubavu imaze iminsi igaragaza ko ari yo kipe ihagaze neza mu Rwanda.


Iri siganwa rirangwa no kuzenguruka igice kimwe cy’ahantu haba hateguwe, abazaryitabira bazazenguruka ahazaba hateguwe mu mujyi wa Goma inshuro zigera kuri 12, aho buri nshuro izaba igizwe na 9.85 km, naho isiganwa muri rusange rikazaba rifite intera ingana na 118.2 Km.
Ohereza igitekerezo
|
mbanjekubasuhuza nitwa Alkaba nuyinyanza mumajyepfo nabasabagayuko mwatubariza ukumunuyabigenza kugirango nawe agaragaze imanoyekugare nimutubyira murabamukoze