
Benshi muri abo biganjemo abafana ba Rayons Sport, baremeza ko mu mezi atatu ashize ikipe yabo yagaragaje udushya dutuma bahamya ko izahora ku mitima yabo uko byagenda kose.
Abo bafana bahurira ku dushya dukurikira.
1. Rayons Sport ngo ni yo Kipe yanganyije mu marushanwa igatombora igikombe

Mu marushanwa yitiriwe Ikigega Agaciro, yari agamije gukangurira Abanyarwanda uruhare mu kwiyubakira Igihugu, Rayons Sport yasoje aya marushanwa inganya na APR FC, biba ngombwa ko kumenya ikipe itwara iki gikombe bikemurwa na Tombora.
Rayons Sport yatomboye neza ihita yegukana iki gikombe, iba ikoze agashya ko kwegukana igikombe kuri Tombora.
Iki gikombe cyanezeje cyane abafana ba Rayons, kinatangaza cyane benshi batazi ko ariko amategeko y’irushanwa yabiteganyaga ku makipe asoje anganya, ndetse abafana ba APR FC bo batashye biha akanyabugabo bavuga ko bigayitse kubona ikipe itwara igikombe kuri Tombora.

2. Rayons Sport ngo ni yo kipe itsindwa igatwara igikombe
Umukino wa nyuma w’igikombe cy’intwari wahuje ikipe ya Rayons Sport n’ikipe ya APR kuri uyu wa 1 Gashyantare 2018, warangiye APR FC itsinze ibitego 2 kuri 1 cya Rayons Sport.
Benshi mu bafana batakurikiye amabwiriza yagengaga aya marushanwa batunguwe no kubona Rayons Sport itwara igikombe cy’Intwari kandi imaze gutsindwa umukino wa Nyuma.
Umwe mu bafana ba Rayons yagize ati” Nubwo ntamenye impamvu ari twe bahaye igikombe kandi dutsinzwe, aka ni agashya ikipe yanjye ikoze ndanezerewe bidasubirwaho”.
Muri aya marushanwa Rayons Sport yayasoje inganya amanota 4 na APR FC, ariko iyirusha ibitego 2 yari izigamye bituma yegukana umwanya wa mbere yegukana igikombe ityo, nubwo yari imaze gutsindwa.

3. Haba habona cyangwa mu mwijima ngo Rayons Sport itwara igikombe
Mu irushanwa ry’igikombe gisumba ibindi (Super Cup) ryo mu mwaka w’imikino wa 2017 ryatangiriye i Rubavu rigasoreza i Kigali, ikipe ya Rayons Sport na bwo yatwaye igikombe APR FC.
Undi mufana wa Rayons Sport agira ati” Uyu mukino watangiriye mu Karere ka Rubavu ubangamirwa n’amatara yazimaga uko APR FC itsinzwe igitego. Bimaze kuba bibiri ku munota wa 63, amatara yarazimye burundu umupira usubikwa Rayons Sport ifite ibitego bibiri ku busa.”

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, nyuma yo kuganira n’impande zombi, ryaje kwanzura ko uyu mukino usubirwamo ari ku manywa, ugakinirwa kuri Stade Regional i Nyamirambo, kandi ugahera aho wari ugeze i Rubavu.
Uyu mukino waje gusoza nta gihindutse Rayons Sport yegukana igikombe gisumba ibindi itsinze APR FC ibitego bibiri ku busa.
Abafana ba Rayons, bemeza ko aka ari akandi gashya k’ikipe yabo aho bavuga ko ari yo kipe yatangiriye umukino mu Ntara ikawusoreza mu yindi, igatsinda mu mwijima ndetse no mu rumuri igatsinda ikegukana igikombe.

National Football League
Ohereza igitekerezo
|
REYONSPORT OYEEE EQIPEDUKUNDA TUGOMBAGUTWARA IGIKOMBE UYUMWAKA WA 2021 2022
Rayon sport impamvu igira utwo mwise udushya twinshi ni uko iyo kipe ifite abakunzi benshi bityo baba bashaka kuyimenyaho byinshi namwe abanditsi muyishakashakaho byinshi kubwinyungu zanyu
songa mbere rayonsport yacu
rayonsport nzakugwa inyuma coz ilove you too much
Gikundiro tuzakugwa inyuma pe!
udushyanitwishi ninayo yatakishije umuzamu as de kgl
Oyeeeeeeeeee Rayon Yanjye tuzabitwara aho ariho hose uko byamera kose ubundi twibyinire instinzi kuko nicyo kiba cyatuzinduye !!!!!!!
Équipe yacu Rayon sport Nta gikombe gikinirwa mu Rwanda kizongera kuyicika andi makipe azihangane!
Rayon sport oyeeee!
Rayon sport Nta gikombe gikinirwa mu Rwanda izahitaho,ibyo batwaye niba batarazigamye bizabagora!
Bajye babanza bamenye amategeko agenga irushanwa babone kwijujuta nta mpamvu!!! Baguze ba Rutahizamu batsinda ibitego byinshi se nabo bakajya bagitwara batsinzwe!!!
NTA BYO KWANDIKA UFITE?