Ikipe y’ingabo zirinda umukuru w’igihugu yegukanye igikombe cy’intwari mu basirikare-Amafoto
Mu irushanwa ryahuzaga imitwe ya gisirikare itandukanye hagamijwe kwizihiza umunsi w’intwari z’igihugu, umutwe urinda Perezida wa Repubulika n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu ni wo wegukanye igikombe.



Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, kuri uyu wa Gatanu habereye umukino wa nyuma wahuje ingabo zigize Diviziyo ya mbere ya gisirikare, aho yahuraga n’ikipe y’abashinzwe umutekano w’umukuru w’igihugu ndetse n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu.


Uyu mukino wari unogeye ijisho ndetsehi wanitabiriwe n’abafana benshi. Waje kurangira ikipe y’abashinzwe umutekano w’umukuru w’igihugu ndetse n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu itsinze Diviziyo ya mbere ibitego 2-0, byombi byatsinzwe na Ndagijimana Peter.

Andi mafoto yaranze uyu mukino

























Mu yindi mikino
Muri Basket igikombe cyegukanywe na General Head Quarter yatsinze Special Operations Force amanota 68 kuri 42, muri Handball Special Operations Force itsinda RAF 27-16, Volleyball RG itsinda Special Operations Force amaseti 3-1, Netball General Head Quarter itsinda Air Force amanota 31 kuri 12
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Uyu musore Ndagijimana Piter azanyandikire kuri e-mail yanjye [email protected] murangire umuti wa muvura biriya bibara biri Mu maso ye,birakira neza cyane.