Iyi mikino iba buri mwaka, ihuza ibigo bya Leta, ibyigenga na za Minisiteri zitandukanye, hagamijwe gushishikariza abakozi kwitabira abakozi binyuze mu bigo bakoreramo.

Iri rushanwa ryatangiye umwaka ushize mu mikino itandukanye irimo Football, Basketball na Volleyball ryaje gusozwa kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Amahoro mu mupira w’amaguru, mu gihe indi mikino yari yasojwe kuri uyu wa Gatanu.


Umukino wa nyuma mu mupira w’amaguru wahuje ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA) na Minisiteri y’ingabo (MINADEF), aho umukino warangiye MINADEF itsinze RBA ibitego 2-1.

Uko ibihembo byatanzwe muri rusange
Itsinda A (abafite abakozi bari hejuru ya 90)
Umupira w’amaguru (Football)
1. Minisiteri y’Ingabo (MOD)
2. RBA
Volleyball
1. WASAC
2. REG
Basketball
1. REG
2. RSSB
Itsinda B (Ibigo bifite abakozi 90 gusubiza hasi)
Umupira w’amaguru (Football)
1. RHA (Rwanda Housing Authority)
2. CESB (Ikigo Gishinzwe kubaka ubushobozi ku bakozi) (Capacity Development and Employment Services Board)
Volleyball
1. MINISPOC
2. RHA (Rwanda Housing Authority)
Basketball
1. NIDA
2. RTDA
Abagore
Volleyball
1. WASAC
2. RRA
Basketball
1. RSSB
2. REG
Ibigo by’abikorera
Umupira w’amaguru
1. Banki ya Kigali (BK)
2. Equity Bank
Basketball
1. BK
2. KCB.
Andi mafoto yaranze umunsi wa nyuma wo gutanga ibihembo












National Football League
Ohereza igitekerezo
|