Uturere turakangurirwa gushyira imbaraga muri Siporo zidahenda
Komite Olempike yakoresheje amahugurwa abahagarariye Siporo mu tureretwose tw’u Rwanda, ibasaba gushyira imbaraga no mu mikino idasaba ingengo y’imari iri hejuru
Kuva tariki 17 kugeza 19 Mutarama 2018, mu Kigo cya OLYMPAFRICA giherereye mu karere ka Nyanza, habereye amahugurwa yahuje Komite Olempike y’u Rwanda, abahagarariye za Federations n’Abakozi b’Uturere bafite Siporo mu nshingano.

Aya mahugurwa yamaze iminsi itau, abayitabiriye bagiye bungurana ibitekerezo ku iterambere rya Siporo y’u Rwanda, by’umwihariko bagafatanya n’impuguke muri Siporo y’u Rwanda.
Ubwo aya mahugurwa yasozwaga, Amb. Munyabagisha Valens uyobora Komite Olempike y’u Rwanda ari nayo yateguye aya mahugurwa, yasabye abashinzwe Siporo mu turere kudatinda cyane muri Siporo zihenda, ahubwo bakanibuka ko hari n’izindi Siporo zihendutse kandi ziteza imbere abazitabira
“Iyo abantu kenshi bavuga kuri Siporo usanga bagaragaza inzitizi, bari nta bikorwa remezo, nta mafaranga, kandi hari za Siporo binagaragara zidakenera budget nyinshi, zidakenera ibikorwa remezo byinshi, abantu bagomba kumenya ko ibihugu byateye imbere muri Siporo runaka Atari uko bahereye ku bikorwa remezo bihenze”
“Iyo unarebye Siporo zimaze kuduteza imbere cyane ntabwo ari Siporo zinahenze, mu gusiganwa dufite imidari, Beach Volley twegukanye igikombe cy’Afurika kandi ni umukino udahenda, za Taekwondo ni uko”

Ibi kandi abihuza n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya SIporo y’Umuco, wanasabye ko byibuze buri karere kakagombye kugira nibura imikino itatu harimo idahenze
Yagize ati “Uturere twinshi usanga dutekereza cyane ku mupira w’amaguru, ariko buriya byaba byiza buri karere kongeyeho n’indi mikino kandi idahenda, nka Kirehe ubu abantu bayiziho ko ifite ikipe ya Volleyball ikomeye kandi ni umukino udahenze cyane, n’abandi babishyizemo imbaraga byashoboka kandi byabagirira akamaro”

Umuyobozi Komite Olempike yanabibukije ko Siporo ari imwe mu nkingi zubaka igihugu
“Siporo ni imwe mu nkingi z’igihugu zikomeye, twari tugamije kubumvisha ko siporo igomba kuba iya bose, turashaka kubaka igihugu cya SIporo, na gahunda ya Perezida wa Republika harimo ko Siporo igomba kuba mu nkingi z’iterambere ry’igihugu”








Ohereza igitekerezo
|