Amerika irishakira Obama
Ubushakashatsi bushya bwakozwe na CNN ku bufatanye na SSRS bwagaragaje ko Barack Obama, , wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agifitiwe icyizere n’abaturage ba Amerika kurusha abamusimbuye ku buyobozi bw’Igihugu.
Nk’uko ibyavuye muri ubu bushakashatsi bibigaragaza, Obama afitiwe icyizere n’abagera ba Amerika ku kigero cya 57%, umubare uri hejuru cyane ugereranyije n’abagiye bamusimbura ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Ku rundi ruhande, Perezida Donald Trump we afitiwe icyizere n’abagera kuri 34% gusa, mu gihe Joe Biden afitiwe icyizere cya 30%, ikigero kiri hasi.
Abasesenguzi bavuga ko ibi byerekana uburyo Obama akomeje gufatwa nk’umuyobozi wagize uruhare rukomeye mu guhuza Abanyamerika no kuyobora igihugu mu bihe bitandukanye by’ingenzi.
Nubwo bimeze bityo, politiki yo muri Amerika ikomeje kugaragaramo cyane amacakubiri ashingiye ku mashyaka, aho ibitekerezo by’abaturage ku bayobozi bitandukana bitewe n’aho babogamiye.
Uretse ibijyanye n’icyizere ku bayoboye Amerika mu bihe bitandukanye, mu kibazo cyabajijwe abantu cyo kuvuga Perezida bakunda cyane, 30% by’ababajijwe bavuze Obama, akurikirwa na Donald Trump ufite 19%.
Abandi bayobozi bagaragajwe cyane harimo Abraham Lincoln na Ronald Reagan, buri umwe afite 9%, mu gihe John F. Kennedy afite 6%, naho George Washington yagize 5%.
Ku bandi bakiriho, imibare yabo iri hasi cyane kuko Bill Clinton afite 2%, mu gihe Joe Biden na George W. Bush buri umwe afite 1% gusa. Hari n’abandi 1% bavuze “Bush” batagaragaje uwo bavugaga neza.
Ni mu gihe hafi 10% by’ababajijwe bavuze ko nta Perezida n’umwe bishimira abandi bahitamo kutagira icyo bavuga kuri icyo kibazo.
Mu mashyaka abiri kandi akomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Abademokarate, Barack Obama ni we uza imbere ku kigero cya 64% by’abamufata nk’umuyobozi bakunda cyane. Abakurikiraho ni John F. Kennedy ufite 6%, Abraham Lincoln na Franklin Delano Roosevelt buri umwe bafite 5%.
Ku rundi ruhande, mu ishyaka ry’Abarepubulikani, Donald Trump ni we uza ku isonga n’icyizere cya 53% by’abamushyigikiye nk’umuyobozi bakunda cyane. Aha akurikirwa na Ronald Reagan ufite 18%, Abraham Lincoln afite 8%, mu gihe John F. Kennedy na George Washington buri umwe bafite 5%.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|