Hakwiye impinduka mu mitangire y’agahimbazamusyi – Areruya Joseph
Areruya Joseph yatangaje ko n’ubwo batarahabwa uduhimbazamusyi tw’amarushanwa atatu akomeye bamaze kwegukana nka Team Rwanda bidashobora kubaca intege, ariko hakwiye impinduka mu mitangire yatwo kugira ngo mu minsi iri imbere bitazatuma abakinnyi batakaza ishyaka mu marushanwa.

Yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, ubwo Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne, ari kumwe n’abandi bayobozi batandukanye b’imikino, bakiraga abakinnyi b’ikipe y’igihugu yegukanye Tour de l’Espoir yaberaga muri Cameroun, bikayihesha itike yo kuzitabira Tour de France y’abari munsi y’Imyaka 23.
Ni umuhango wabereye i Nyamata kuri Hotel Golden Tulip ahari gutegurirwa abakinnyi bazahagararira U Rwanda muri Shampiyona Nyafurika izabera mu Rwanda muri uku kwezi kwa Gashyantare.
Areruya Joseph afatanyije na Team Rwanda begukanye irushanwa rya Tour du Rwanda 2017, begukana La Tropicale Amissa Bongo 2018, ndetse banegukana Tour de L’Espoir muri Cameroun yabahesheje itike ya Tour de France.
Areruya Joseph aganira na Kigali Today yagize ati” Ntabwo navuga ko byatinze cyane turacyategereje turizera ko batazatwambura, ariko byaba byiza uduhimbazamusyi tugiye twihutishwa.”

Areruya akomeza avuga ko we ntakibazo agira cy’imibereho kuko aba yegukanye uduce tw’amarushanwa tuba dufite ibihembo tugenewe, ndetse n’igihembo gikuru cy’irushanwa.
Gusa ngo bagenzi be bategukanye ibyo bihembo kandi baba bagize uruhare rukomeye kugira ngo abibone bibagora kubaho kubera gutinda k’uduhimbazamusyi.
Ati "Abakinnyi ntabwo bahembwa batungwa n’amafaranga bakorera mu mukino w’amagare. Turifuza ko igihe turi mu mwiherero dutegura irushanwa bajya batugenera insimburamubyizi. Kera byabagaho bakajya baduha ibihumbi 15 ku cyumweru ariko byaje guhagarara.”

Minisitiri w’umuco na siporo Uwacu Julienne kuri iki kibazo yavuze ko bakibinoza neza uduhimbazamusyi tw’abakinnyi tutazatinda kuboneka bityo abakinnyi baba bihanganye.
Yagize ati" Ikibazo turakizi ariko hari ibyo tukinoza turabasaba kwihangana."
Yashimiye kandi ishyaka n’ubutwari aba bakinnyi bagize, ababasaba kutirara ngo bacike intege, abakangurira no gukorera hamwe nk’ikipe birinda kwikanyiza buri wese ashaka gutsinda ku giti cye.

Abakinnyi bahagarariye u Rwanda muri Cameroun muri Tour de l’Espoir ni Ruberwa Emile, Areruya Joseph, Rene Ukiniwabo, Samuel Hakiruwizeye, Didier Munyaneza, na Samuel Mugisha.
Aba bakinnyi kongeraho n’abahagarariye igihugu muri La tropicale Amissa Bongo na Tour du Rwanda ntibarahabwa uduhimbazamusyi twabo.
Icyo Minisitiri Uwacu Julienne avuga ku Gahimbazamusyi kagenerwa abakinnyi b’igihugu
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
mwiri we : niba ibyo areluya avuga ari ukuri nikibazo kubona amavubi ajya gukina yo akaza aseka nashema baheshe igihugu bakabasha guhabwa agahimbazamusyi ,ariko ikipe yamagare nikabone maho harimo ikibazo minisiteri ibishinzwe igerageze kuhutisha ako gahimbaza musyi bataratangira imikino muza mugabane tubone umukino mwiza
haleluya yikozeho buba gagiye kumwirukana tu
Mwiriwe neza!ibi birababaje kuri ababasore rwose niba ubuzima babaho bategereza agahimbaza amafaranga igihe kingana gutya barahesheje abanyarwanda ishema kandi amavubi atsindwa iteka babona amafaranga menshi ntanigikorwa kigaragara bakoze aba bakaba bahesha igihugu agaciro ntibitabweho kumibereho yanyuma yigare,nukuri minisiteri ibifite munshingano ikwiye kwikubita agashyi ikabarebera uko byajya bikorwa neza kandi kare bikabababera motovation bagakomerezaho.murakoze