Ubukwe bwahumuye! Prophet Vincent Mackay na Kate Clinton Ndikumagenge bagiye kurushinga
Prophet Vincent Mackay ukorera ivugabutumwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agiye kurushinga n’Umunyarwandakazi Kate Clinton Ndikumagenge, mu bukwe buzaba kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 20 Kamena 2026.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze by’umwihariko kuri Instagram, Clinton Ndikumagenge, yasangije abamukurikira amashusho ari kumwe n’umukunzi we, bari mu byishimo, ayandikaho amagambo agira ati “Ku wa Gatandatu hatinze kugera”. Ni amashusho yafatiwe mu Majyaruguru y’u Rwanda.
Ubukwe bwa Prophet Vincent Mackay na Kate Clinton Ndikumagenge, buzabera muri Camp Kigali, ndetse ni ibirori byahawe umwihariko kuko mu kurimbisha aho bizabera hifashishijwe Umunya-Uganda Icandy, umuhanga mu gukora decoration uzwi cyane mu Karere na Afurika y’Iburasirazuba.
Prophet Vincent Mackay na Clinton Ndikumagenge, bamaze igihe ari mu rukundo na kuko mu 2022 nibwo yamwambitse impeta y’urukundo amusaba kuzamubera umugore, umuhango wabereye mu Kirwa cya Santorini mu Bugiriki.
Kate Clinton Ndikumagenge yamenyekanye binyuze mu nyigisho anyuza kuri Instagram, aho yigisha ubutumwa bwiza abinyujije mu cyo yise “Preeminent Touch”.
Umukunzi we, Prophet Vincent, ni we washinze akaba anayobora Umuryango w’Ivugabutumwa witwa “Prayer Warriors Global”, Umaze imyaka itandatu aho ukorera muri Leta zitandukanye muri Afurika, u Burayi ndetse na Amerika y’Amajyaruguru.
Abinyujije muri uyu Muryango, Prophet Vincent Mackay ategura ibiterane bigari mu bice bitandukanye by’Isi. Nko mu mpeshyi ya 2023, yahurije abagera kuri 500 mu cyo yise “Purpose Conference” cyabereye i Dallas muri Texas.
Prophet Vincent Mackay ukorera ivugabutumwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agiye kurushinga n’Umunyarwandakazi Kate Clinton Ndikumagenge, mu bukwe buzaba kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 20 Kamena 2026. pic.twitter.com/mHdoqkBKzK
— Kigali Today (@kigalitoday) June 18, 2026
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|