Mu kwezi kwa Mata 2017, ni bwo itsinda ry’intumwa zari ziturutse mu gihugu cya Maroc zaje mu Rwanda zihura n’abayobozi ba Ferwafa ndetse na Ministeri zirebwa n’ibikorwa byo kubaka aya mastades zirimo Ministeri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), Minisiteri y’ibikorwa remezo (MINIFRA) na Ministeri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC).

Kuri uyu wa Kabiri ubwo Perezida wa Ferwafa Nzamwita Vincent de Gaulle yari mu gihugu cya Maroc, yagiranye ibiganiro na Anouar Gueriri, umuyobozi wa Coter Terhrazaz Construction Company izubaka ibi bibuga, bemeza ko ubu uturere tubiri ari two tuzaherwaho muri Mata 2018.


Muri ibi biganiro bemeranijwe ko mu kwezi kwa Gashyantare na Werurwe iyi kompanyi izaba iri kuzana ibikoresho bizifashishwa, maze nyuma imirimo yo kubaka izi stade ebyiri igahita itangira, aho hazanubakwa ahazajya hicara abafana byibura 3000 muri buri Stade.

Iyi kompanyi imaze kubaka ibibuga 63 bifite ubwatsi bw’ubukorano na 5 bifite ubwatsi bw’umwimerere mu gihugu cya Maroc, ikaba iteganya no kubaka ibibuga muri buri karere ko mu Rwanda kabyifuza kakazishyura mu gihe kirekire.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Ngo bizabamarire iki se babuze kubaka ibindi bikorwa remezo naho ibibuga byu mupira wananiye abanyarwanda ayo mafaranga ntagiye gupfishirizwa ubusa rwose.iyo bubaka ibitaro cg amashuri naho umupira bawibagirwe. ntawe tuzi waratunaniye byapfiriye muri administration zihejuru batazi ibyo bakora ibitu byose byarazambye.
Njye sinemeranywa nawe uvuga ko ibibuga bidakwiye kubakwa. Nibyukanwe no gutegura abana bato bazabikiniraho aho guhora mujya kugura abakinyi batazagira icyo babamarira. Gushaka success zo mu gihe gito ntacyo bimaze. Umushinga uzramba urategurwa : hagomba strategies z’igihe kirekire. Ingamba zitegurwa n’abantu babifitiye ubushobozi. Ntushobora gutera imbere wiyumvisha ko iyo utekereje none bizatanga umusaruro nyuma y’umwaka umwe; ibyo ntibishoboka. Mutekereze cyaneee