Kuwa 10 Gashyantare 2017 nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya Sunrise bwahembye abakinnyi bayo ibirarane by’imishahara bihwanye n’amezi 5 bari bamaze badahembwa.
Kuri uyu wa Gatatu ni bwo isiko ry’igura n’igurisha ku bakinnyi mu Rwanda ryarangiye, aho ikipe nka APR Fc ari imwe mu makipe ataragize uwo igura cyangwa ngo hagire uyivamo
Kuri uyu wa 09 Gashyantare 2017 nibwo hamenyekanye ko abakozi 2 mu ishyirahamwe ry’umupira w’intoki bafashwe na Police.
Hadji Mudaheranwa Youssuf uzwi mu bakunzi b’Imena ba Rayon Sports yemereye buri mukinnyi ndetse n’abatoza ba Rayon Sports agahimbazamusyi nibaramuka batsinze umukino ubanza muri Sudani.
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi yasubiye inyuma ho imyanya irindwi nkuko bigaragazwa n’urutonde rw’uko amakipe y’ibihugu ahagaze ku isi.
Kuri uyu wa Kane ku bibuga bya Tennis biri kuri Stade Amahoro, haraza kuba hakinwa imikino ya 1/2 mu bagabo n’abagore
Umutoza w’ikipe ya APR Jimmy Mulisa yatangaje ko intego bajyanye muri Zambiya ari ugutsindira hanze igitego, cyangwa bakanganya na Zanaco Fc.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryashyize ahagaragara abatoza 52 b’abanyamahanga basabye akazi ko gutoza Amavubi.
Inama y’inteko rusange yari kuzaberamo amatora ya Komite Nyobozi y’umuryango yari kuzaba kuri iki cyumweru, tariki 12 Gashyantare yasubitswe
Irushanwa rya Tennis ryahariwe umunsi w’intwari rirakomeza kuri uyu wa Gatatu, aho haza kuba hakinwa imikino ya 1/4 mu bagabo babigize umwuga.
Umuryango wa Tear Fund wateguye igikorwa cyo gutembera u Rwanda no gusura ibikorwa utera inkunga hifashishijwe amagare
Ikipe y’umukino wa Basketball, IPRC-Kigali BBC niyo yatwaye igikombe cy’Intwari (Basket Heroes Tournament 2017) nyuma yo gutsinda Espoir BBC.
Mu irushanwa ryo kwizihiza umunsi w’intwari no kuzirikana intwari z’u Rwanda, APR mu bagabo na Gorillas mu bakobwa nib o begukanye ibikombe mu mukino wa Handball.
Nkurunziza Gustave wari usanzwe ayobora Ishyirahamwe ry’umukino wa Volley Ball mu Rwanda FRVB, yongeye gutorerwa uyu mwanya abona amajwi 18, ku majwi icyenda ya Karekezi Leandre bari bahanganye.
Muri tombola yo guhatanira itike yo kwerekeza muri CHAN 2018, u Rwanda rwatomboye igihugu cya Tanzania
Myugariro uzwi mu Rwanda mu makipe atandukanye ubu wakiniraga ikipe ya Musanze, Hategekimana Bonaventure yamaze gusezera umupira w’amaguru nyuma y’iminsi arwaye.
Umusifuzi umwe w’umunyarwanda ni we watoranyijwe kuzasifura igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Zambia, imikino ikazatangira muri uku kwezi
Ikipe ya Polisi y’igihugu ikorera mu Karere ka Nyagatare yatsinze abamotari bo muri ako karere igitego 1-0 mu mukino wo kurwanya ibiyobyabwenge.
Ikipe y’umupira w’amaguru APR FC niyo yegukanye igikombe cy’umunsi w’Intwari nyuma yo gutsinda Rayon Sports igitego 1 kuri 0
Ikipe y’umupira w’amaguru ya APR FC yasuye abasirikare bamugariye ku rugamba batuye mu mudugudu uri mu murenge Nyarugunga, mu Karere ka Gasabo.
Ku wa 29 Mutarama 2017 nibwo igice kibanza cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda cyarangiye amakipe yose uko ari 16 amaze guhura hagati yayo, usibye imikino Pepiniere yagombaga gukina na AS Kigali na Marines itarabaye.
Uwari umutoza w’ikipe ya Mukura Okoko Godefroid, yandikiye ibaruwa ikipe ya Mukura yo gusezera ku mirimo ye, asaba iyi kipe kumwishyura no kumuhemba.
Uwahoze atoza ikipe ya Rayon Sports Ivan Minnaert, amaze gusinya gutoza ikipe ya Mukura mu gice cy’imikino yo kwishyura
Umutoza Okoko Godfrey wa Mukura yatangaje ko mu ikipe hari abantu bazana umwuka mubi, bagaragaza ko batamushyigikiye ibyo bikaba imbarutso yo kutitwara neza kw’ikipe.
Mu mukino wa nyuma w’imikino ibanza ya Shampiona y’u Rwanda, Police Fc yasanze Marines kuri Stade Umuganda iyihatsindira ibitego 2-0
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Mutarama 2017 mu mukino wok u munsi wa 15 w’igice kibanza cya shampiyona Ikipe ya Bugesera yanganyije na APR 1-1.
Ikipe ya Patriots BBC na REG BBC yatangiye neza mu irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’intwari mu mukino w’intoki wa Basketball.
Ikipe ya Rayon Sports itsinze Kiyovu ibitego 3-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ihita isubira ku mwanya wa mbere mu gihe APR Fc itarakina.
Karekezi Leandre wabaye umuyobozi w’akarere ka Gisagara yiyamamarije kuzayobora ishyirahamwe ry’mukino w’intoki wa Volley Ball (FRVB), aratangaza ko zimwe mu mpinduka yazana ari ukugeza uyu mukino mu cyaro.
Salma Rhadia Mukansanga yamaze gutoranywa mu basifuzi bazakurwamo abazasifura igikombe cy’isi cy’abagore cy’umupira w’amaguru kizabera mu Bufaransa muri 2019