Kuri uyu wa gatandatu kuri Stade Amahoro, ni bwo hakinwaga imikino y’umunsi wa mbere mu gikombe cy’intwari, aho iyi mikino yaje gusiga Police itsinze APR Fc igitego 1-0, naho As Kigali inganya na Rayon Sports.
APR Fc yatakaje umukino wa mbere, imbere ya Police yari yahawe umutuku
Mu mukino wa mbere watangiye ku i Saa Saba, APR Fc yaje gutsindwa n’ikipe ya Police Fc igitego 1-0, igitego cyatsinzwe na Habimana Hussein, mu gihe umunyezamu wa Police Fc we yari yahawe ikarita y’umutuku.
Abakinnyi babanjemo
Police FC: Bwanakweli Emmanuel, Munezero Fiston, Nduwayo Danny ,Twagiuzimana Fabrice , Habimana Hussein, Muvandimwe Jean Marie Vianney , Nzabanita David, Nizeyimana Mirafa, Yves Imanishimwe, Songa Isaie, Dominique Antoine na Moustapha Nsengiyumva.

APR Fc: APR FC: Mvuyekure Emery, Rukundo Dennis, Ngabo Albert, Nsabimana Aimable, Buregeya Prince, Mugiraneza Jean Baptiste, Twagizimana Martin Fabrice , Issa Bigirimana, Itangishaka Blaise, Sekamana Maxime na Byiringiro Lague.

Rayon Sports y’abasimbura babiri gusa yanganyije na AS Kigali
Ikipe ya Rayon Sports yatangiye iri rushanwa ifite abakinnyi 13 gusa, nyuma yaho bamwe mu bakinnyi bayo bafite ibibazo by’imvune, abandi batandatu bakaba bari muri CHAN, mu gihe abandi badafite ibyangombwa bibemerera gukina iri rushanwa.
Uyu mukino wa je kurangira amakipe yombi nta n’imwe ibashije kureba mu izamu, amakipe yombi agabana inota rimwe rimwe, biza gutuma umunsi wa mbere usiga Police Fc ari iya mbere n’amanota atatu, igarukirwa na AS Kigali na Rayon SPorts zifite inota rimwe, APR Fc ikaza ku mwanya wa nyuma n’ubusa.
Abakinnyi babanje mu kibuga

Rayon Sports: Ndayisenga Kassim, Nyandwi Saddam, Mutsinzi Ange, Mugabo Gabriel, Eric Irambona, Kwizera Pierrot, Shaban Hussein ’Tchabalala’, Shassir Nahimana , Christ Mbondi, Yassin Mugume, Yussuf Ballagome-Da.

AS Kigali: Hategekimana Bonheur, Benedata Janvier, Mutijima Janvier, Munyentwari Charles, Bishira Latif, Rodrigue Murengezi, Ntamuhanga Tumaini Tity, Mbaraga Jimmy, Ndayisenga Fuadi, Ndarusanze Jean Clude na Ngama Emmanuel.
Andi mafoto ku mukino AS Kigali yanganyijemo na Rayon Sports


















National Football League
Ohereza igitekerezo
|