Google yafashwe mpiri yiba sosiyete yo muri Kenya

Ikinyamakuru cyo muri Amerika cyitwa Techcrunch cyanditse ko Google yafashwe yiba imyirondoro y’abafatabuguzi ba sosiyete yitwa Mocality yo muri Kenya mu buryo butemewe n’amategeko.

Stefan Magdalinski, umuyobozi mukuru wa Mocality, yanditse kuri blog ye ko kuva mu kwezi k’Ukwakira 2011 Google yakomeje kwinjira rwihishwa mu bubiko (server) bwa Mocality ikanatelefona abafatabuguzi bayo ibabeshya ko bakorana.

Magdalinski avuga ko babivumbuye ubwo Google yakoreshaga numero yayo yo mu Buhinde igahamagara abafatabuguzi ba Mocality ibabwira ko bakorana ariko abakiriya ntibabyemera babimenyesha Mocality. Mbere yo gukoresha nimero yo mu Buhinde, Google yari yabanje gukoresha nimero yayo yo muri Kenya nabwo abafatabuguzi ba Mocality baranga.

umuyobozi mukuru wa Mocality byaramutangaje cyane. yabivuze muri aya magambo: “nta na rimwe nigeze ntekereza ko habaho ubujura nk’ubu bwo mu rwego rwo hejuru, aho wibwa na sosiyete wakundaga ukanizera, ikagutera iturutse ku migabane y’isi ibiri”.

Abayobozi ba Google bavuze ko barimo gukora iperereza ku bijyanye n’iki kibazo.

Iyi nkuru yakuruye impaka nyinshi mu bakurikiranira hafi ikoranabuhanga kuko bisanzwe bivugwa ko Google ikora mwene ubu bujura ariko yari itarafatwa.

Mocality ni sosiyete ikora mu kwamamaza ubucuruzi muri hagunda bise Getting Kenyan Businesses Online.

Jovani Ntabgoba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka