Ibigo by’amashuri birashishikarizwa gukorana na CISCO

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa intego yihaye, uyu munsi tariki 17/01/2012, i Kigali muri Spot View Hotel, habereye ibiganiro bigamije gusobanura uko sosiyete igamije guteza imbere ikoranabuhanga ku rwego mpuzamahanga yitwa CISCO ikora no kuyimenyekanisha mu bigo by’amashuli bikorera mu Rwanda.

Abari bitabiriye ibyo biganiro barimo abayobozi b’ibigo by’amashuli yisumbuye n’abashinzwe ikoranabuhanga muri buri kigo basobanuriwe ku buryo burambuye akamaro ka CISCO. Babwiwe ko CISCO ari imwe mu nzira yo kugera ku ikoranabuhanga mu buryo bwihuse kandi ikabafasha gutanga ubumenyi buri ku rwego mpuzamahanga.

Kalima Oscar, umwe mu bakuriye ishami ry’itumanaho n’ikoranabuhanga muri Tumba College Of Technology, yasobanuye ko gukorana na CISCO bizafasha abo baha ubumenyi guhagarara bemye ku isoko mpuzamahanga kuko bazaba bafite ubumenyi buhagije.

Kalima yakomeje avuga ko kuzana CISCO ku mashuli makuru, ayisumbuye ndetse na kaminuza byoroshye kuko amarembo akinguye akaba ari nayo mpamvu bashatse gusobanura ku buryo burambuye imikorere yabo.

Ikiganiro cyitabiriwe n'abayobozi b'ibigo by'amashuri benshi.
Ikiganiro cyitabiriwe n’abayobozi b’ibigo by’amashuri benshi.

Eze Herbert O. nawe watanze ikiganiro yabwiye abari aho ko Tumba College of Technology yiyemeje kubafasha gukataza mu ikoranabuhanga cyane ko CISCO ari ho yatangiriye kuko mu nshingano z’iryo shuli harimo gufasha mu ikwirakwizwa n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.

Yasobanuye ko biteguye gufasha ibigo by’amashuli bitandukanye babaha ubumenyi no kubafasha gukorana na CISCO.

CISCO ni sosiyete mpuzamahanga yatangiriye mu mujyi wa San Francisco muri USA, ikaba igamije gufasha abatuye isi kugera ku ikoranabuhanga rikenewe. Si ibyo gusa kuko inafasha ibigo by’amashuli kugera ku ntego byihaye no gutanga ubumenyi bufite ireme.

Anne Marie Niwemwiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka