Uburayi bugiye gukemura ibibazo biri hagati ya Apple na Samsung

Nyuma y’igihe kitari gito inganda zikora ibikoresho bijyanye n’ikoranabuhanga (Apple na Samsung) zitarebana neza, komisiyo yo mu burayi yafashe icyemezo cyo gukora ubushakashatsi kugira ngo bamenye niba koko ibyo izo nganda zivuga ko zipfa ari byo.

Izi nganda ziregana kwibana uburenganzira ku bumenyi bwite (droit de la propriété intellectuelle) ku bikoresho bikoreshwa mu gukora amatelefone agendanywa.

Apple ivuga ko Samsung yayibye bimwe mu bikoresho ndetse n’ubumenyi bwakoreshejwe mu gukora telephone ndetse na mudasobwa ntoya igendanywa (tablet) ya Samsung Glaxy. Ibi byageze kure kuko mu minsi ishize Apple yigeze gusaba ko ibi bikoresho bya Samsung byavanywa ku isoko mu bihugu b’Iburayi.

Iyi akaba ari nayo mpamvu nyamukuru yatumye komisiyo yo mu burayi yiyemeza gukora ubushakashatsi kuri icyo kibazo kugira ngo ukuri kujye ahagaragara. Ubu iperereza ryahereye muri Koreya y’amajyepfo aho uruganda rwa Samsung rukomoka.

Nk’uko umuhanga mu bijyanye n’uburenganzira ku bumenyi bwite, Florian Mueller, yabitangarije ibiro ntaramakuru by’ubwongereza, ngo si ibyo gusa kuko izo nganda zinafitanye ibibazo ku bijyanye n’uburenganzira bwo gucuruza (droit de licence) ibicuruzwa byabo.

Uruganda rwa Apple rukorera mu Amerika, rukaba rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga byo mu bwoko bwa iPod, iPhone hamwe na iPad. Uru ruganda rwatangiye gukora imirimo yarwo taliki ya mbere Mata 1976 muri Leta ya California, rutangira rwitwa Apple Computer, Inc. ruza guhindurirwa izina rwitwa Apple Inc. taliki ya mbere Mutarama 1977, nyuma y’iminsi mirongo itatu ruvutse.

Uruganda rwa Samsung rwo ni urwo muri Koreya y’amajyepfo, rukaba ruhereye mu mujyi wa Samsung ahitwa Seoul. Rwatangiye gukora kuva mu mwaka w’1947. Ubu urwo ruganda rukorana n’izindi nganda 6 zikomeye ku isi. Izo nganda ni Sony, Dell, HP, Verizon Communications, AT&T ndetse na Apple Inc bafitanye ibibazo.

Anne Marie Niwemwiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mwadusobanurira iPod & iPad niba bishoboka mwaba mutwunguye ubumenyi

Murasira Diogene yanditse ku itariki ya: 6-02-2012  →  Musubize

mwiriwe iyi nkuru ni nziza kabisa

munyaneza eugene yanditse ku itariki ya: 5-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka