Thomas Suarez w’imyaka 10 aragera ikirenge mu cya Steve Jobs

Thomas Suarez ni umwana wiga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza ariko kugeza ubu amaze kugaragara nk’umwana udasanzwe kuko amaze gukora progarame za telephone (applications) ku buryo abantu batangiye kumubonamo Steve Jobs wo mu bihe bizaza.

Ubwo bari mu nama yateguwe na TED (Technology Entertainment and Design) muri Manhattan ho muri Amerika, uyu mwana yatunguye benshi ubwo yasobanuriraga imbaga y’abari aho ibijyanye nibyo amaze gukora mu bigendanye n’ikoranabuhanga.

Nubwo akiri muto, Thomas Suarez yumva afite inyota yo kuzagera ku bintu bikomeye mu ikoranabuhanga kuko ariho indoto ze ziri. Kugeza ubu amaze gukora applications ebyiri za telephone yo mu bwoko bwa iPhone zitwa Earth Fortune na Bustin Jieber. Izi applications ziraboneka ku rubuga rwa sosiyete Apple ikora amatelefone na mudasobwa.

Mu ijambo rye uyu mwana yavuzeko abana benshi bagira ibikinisho cyangwa bakinira kuri interineti ariko bikarangirira aho. We rero ngo kuko akunda ibijyanye n’ikoranabuhanga yasabye iwabo kumwishyurira ama euro 73 kugirango ajye abasha kohereza ibyo yakoze muri sosiyete ya Apple, bikaba byaranamufashije kwiyigisha wenyine porogarame ya mudasobwa yitwa (Software Development Kit) kandi izo yakoze 2 za iPhone zikaba zimaze kwemerwa.

Thomas Suarez, ukunda cyane Steve Jobs washinze sosiyete ya Apple. Ubu nawe amaze gushinga uruganda rucirirtse rwitwa CarrotCorp, ari narwo ateganya gushyiramo club ya Apple aho urubyiruko ruzajya ruza kwigira ibijyanye no gukora amaporogarame ya za mudasobwa.

Marie Josee IKIBASUMBA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabashimiye ko mutugezaho amakuru atandukanye. Ariko kuri iyi nkuru y’uyu mwana witwa Thomas Suarez ntabwo afite imyaka 10 nk’uko umunyamakuru Marie Josee IKIBASUMBA yabyanditse. Ahubwo afite imyaka 12. Mwongere murebe neza aho mwakuye ayo makuru hanyuma mukosore. Murakoze

Tujyinama yanditse ku itariki ya: 1-12-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka