Bazinutswe Facebook kuko amafoto yabo yakoreshejwe ku nkuta z’urukozasoni

Kubera abantu bakoresha imbuga abantu bahuriraho (social networking website) nabi bagashyiraho ibintu by’urukoza soni, cyane cyane kuri facebook, hari abantu bagenda bagabanya kuzikoresha ndetse abandi bakazivaho burundu.

Umukobwa witwa Neilla yifuje ko twavuga iri zina gusa, yagiye kuri facebook mu mwaka w’2010 mu kwezi kwa kabiri. Avuga ko kuva icyo gihe kugeza ku itariki ya 5 Ugushyingo 2011, yakundaga byimazeyo uru rubuga kuko yahuriragaho n’inshutize, ati: “nakundaga comments [ibitekerezo] z’abantu kuri facebook”.

Nyamara kuva kuri iyi tariki ya 5 Ugushyingo umwaka ushize, ibintu byahinduye isura, ubwo yagiraga atya akabona urukuta rw’umuntu utazwi wakoresheje ifoto ya Neilla ku rukuta rwe. Avuga ko icyamubabaje ari uko urwo rukuta rwari ruriho ibintu by’urukozasoni.

Neilla ati: “Natangajwe no kubona ifoto yanjye mu busanzwe yari iri muri album yanjye ya facebook yakoreshejwe ku rukuta rw’umuntu utazwi wiyise amazina nayo akojeje isoni yarangiza agashyiraho n’ifoto yanjye hamwe n’iz’abandi”.
Uyu mukobwa uri mu kigero cy’imyaka 25 avuga ko umuntu waba warakoze ibyo ari umuntu waba umuzi neza cyane kuko bigaragara ko ari ugushaka gusebanya.

Avuga kandi ko hari abashinga inkuta za facebook bakiyita amazina y’ibitsina barangiza bagashyiraho ifoto y’umuntu.

Umusore nawe wifuje ko dutangaza izina rye rimwe gusa; Karekezi avuga ko yahuye n’uruva gusenya kuri facebook. Mu bisobanuro bye avuga ko mbere yajyaga yemerera buri wese wamusabye ubushuti kuri facebook. Ibi bikaba byaratumye yemerera ubucuti umugabo bigaragara ko yari agamije kumutesha umutwe.

Asobanura ko bwa mbere yabonye comment y’uyu mugabo ku ifoto ye imutaka kandi inamushimagiza aho yagiraga ati: “t’es bon” bishatse kuvuga ngo “uri mwiza”. Ibi byatunguye Karekezi kubona umuntu w’igitsina gabo nkawe amabwira utugambo turyohereye ariko ngo ntiyahise abyitaho cyane kuko nawe yamusubije ati: “merci” bivuga ngo “urakoze”.

Byaje gukomeza ubwo uyu mugabo ufite ifoto y’umuzungu ushaje yakomeje gutanga ibitekerezo ku mafoto ye ariko umubwira utugambo turyohereye, byage gukomera ubwo abantu bakomantaga ku butumwa Karekezi yari yashyize ku rubuga.

Karekezi yaje no gutungurwa n’ubutumwa (comment) bwatanzwe n’uyu mugabo mu gifaransa agira ati: “moi aime les hommes”. Karekezi avuga ko yakoresheje ibishoboka byose ahita asiba yi comment.

Ibi ngo byahise bitera umujinya uyu mugabo kuko mu gihe kitarenze amaha abiri yahise yuzuzaho comments zikunze kwitwa ibishegu cyangwa z’urukozasoni; zavugaga ibintu by’ubusambanyi ariko mu buryo bukojeje isoni cyene, ati: “icyambabaje ni uko byavugaga ibintu by’ababana bahuje igitsina”.

Karekezi avuga ko zimwe mu nshuti ze zatangiye kumwibazaho byinshi n’uwo mugabo kugeza ubwo bamwe bamuburiye ko uwo ari umugome ushaka kumusebya gusa. Ibi byatumye Karekezi asiba amafoto ye yose yari kuri facebook ngo hato uwo mugabo atongera. Abifashijwemo n’inshuti ze yahise afata imigambi yo kwimira (bloquer) uyu mugabo ku rukuta rwe ku buryo Karekezi atazongera kubona ukundi uyu mugabo ndetse n’uyu mugabo ntamubone ukundi.

Kimwe na Neilla, Karekezi avuga ko akeka ko uyu ari umuntu wakoze uru rukuta kugirango ajye abasha kumusebya gusa. Mu kwirinda ibi byose Karekezi avuga ko ikiza atari ukuva kuri facebook burundu nk’uko Neilla yabikoze ahubwo ko umuntu ashobora kudashyiraho amafoto cyangwa ukaba wayashyiraho ariko ntabonwe na bose.

Kugeza ubu biragoye gucunga ibikorerwa kuri internet kuko uko abakora uburyo bwo kurinda ibyo bashyira kuri internet ari na ko hari abandi baba bashaka uko bahungabanya ubwo buryo.

Urubuga rwa facebook rwashinzwe na Mark Zuckerberg mu mwaka w’2004 nk’aho abanyeshuri bo muri kaminuza ya Havard bazajya bahurira ariko nyuma y’ibyumweru bibiri gusa abanyeshuri bo mu mashuri ya Boston nabo basabye ko babona facebook bituma igenda ikwirakwira ku isi ityo.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabashuhuje cyane! nkunda gusoma kigalitoday.com ariko njya nibaza niba mugira editor ukosora amakosa y’imyandikire?muri kwica backgraund yanyu kuko mufite amakosa menshi y’imyandikire?please mukosore kuko ubutaha ntawakongera gusoma izo nkuru?murebe amakosa ari muri iyi nkuru mwatangaje mumbwire ko mbabeshya?
Mugire amahoro!

Ntwari Anicet yanditse ku itariki ya: 19-01-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka