Nzeyimana Isidore yahimbye ishyiga rya kijyambere: “Tekutangije”

Teka utangije ni ishyiga ryahimbwe na Nzeyimana Isidore, umushakashatsi wikorera ku giti cye. Iyo mbabura iteye ku buryo iriho amashyiga batekeraho, ifuru ishobora kokerezwamo ibyo umuntu yifuza ndetse n’agasiterine (citerne) gashyushywamo amazi.

Iyo mbabura rero, ngo ishobora guteka ibintu byinshi inshuro imwe: ibiryo ku mashyiga, inyotse ziba zashyizwe mu ifuru ndetse n’amazi umuntu ashobora gushyushya mu gasiterine.

Uretse kuba tekutangije ishobora guteka ibintu bitandukanye icyarimwe, ifite akarusho ko kurondereza inkwi. Tekutangije ifite amashyiga abiri kandi buri shyiga rifite aho bashyira inkwi. Hagati y’amashyiga hari ifuru, naho inyuma y’ibyo byose hakaba agasiterine gashyushya amazi. Nyezimana sobanura buri shyiga rijyamo ingeri 3 za sentimetero 15. Yemeza ko ingeri esheshatu zigahisha inkono enye (ebyiri ku mashyiga, ku ifuru no muri siterine).

Ikindi cyiza cya Tekutangije ni uko umutetsi aticwa n’imyotsi kuko ifite uruhombo rurerure rujyana umwotsi kure. Akandi karusho ni uko iri shyiga riba riri kumwe n’ubwogerezo bumwe cyangwa bubiri (2 lavabos) bitewe n’icyifuzo cy’uyishaka hamwe n’ameza yo guteguriraho ibyo guteka. Ibyo byose (imbabura n’ibiyiherekeje) bikoze muri aluminium.

Nzeyimana asobanura ko amashyiga akora arimo ibyiciro bitatu bitewe n’ingano y’amazi ashobora gushyushya. Irinini rishobora gushyushya litiro 20 rikaba rigura hagati ya 400000 na 300000. Irikurikiyeho rishobora gushyushya litiro 15 rikagura hagati y’amafaranga 300000 na 250000. Iritoya rishobora gushyushya litiro 10 rikaba rigura hagati y’amafaranga 250000 na 150000.

Uretse Tekutangije, Nzeyimana Isidore akora na muvero zifashishwa mu gutekera abanyeshuri, shodiyeri (chaudière) zikora za vaperi (vapeurs), n’ibindi. Intego ye ni ukurengera ibidukikije.

Nzayimana ni umwe mu bitabiriye ibiganiro ku bushakashatsi mpuzamahanga mu gukoresha ingufu tubungabunga ibidukikije yateguwe na kaminuza nkuru y’u Rwanda iherereye mu karere ka Huye. Ibi biganiro byatangiye tariki 16 bikazarangira tariki 18 ugushyingo 2011.

Kakunze Alfred

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Byaba byiza ubu bukorikori bwe buhujwe n’ubwa wa wundi wakoze imbabura ikoresha amakoro; noneho aho gukoresha inkwi muri iyi hagakoreshwa amakoro, tukarushaho kurinda ibidukikije. Naho kuba ari nziza byo ni nziza ariko nti maximiza chance zo kurengera ibidukikije hanongerwa agaciro ku bintu bitari bisanzwe bikoreshwa. Cyari igitekerezo cyanjye.

yanditse ku itariki ya: 25-11-2011  →  Musubize

Tubashimiye iyi nkuru. Kandi turabasaba ko mwatubwira aho uyu mugabo abarizwa n uko umuntu yabona ibyo akora.
Murakoze

Gilbert yanditse ku itariki ya: 25-11-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka