Umunyafurika yakoze mudasobwa ntoya izwi ku izina rya « Tablet »

Bwa mbere mu mateka y’Afrika mu bijyanye n’ikorababuhanga nibwo hakozwe mudasobwa ntoya izwi ku izina rya Tablet, ikozwe n’umunyafurika witwa Vérone Mankou w’imyaka 25, ukomoka muri Kongo. Akaba asanzwe ari umuyobozi muri Kongo Brazaville w’ikigo cy’itumanaho ndetse n’ikoranabuhanga rya Interineti aricyo VMK.

Mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka nibwo iyo mudasobwa yashyizwe ahagaragara, mu nama y’ibijyanye n’ikorabuhanga rigezweho, yitwa « Africa Web Summit » yaberaga i Brazzaville ho muri Kongo. Ariko muri uku kwezi kwa cumi guhera tariki ya 17 nibwo iyo mudasobwa yatangiye kugera no mu bindi bihugu byo muri Afrika.

Ubusanzwe byari bimenyerewe ko ibikoresho by’ikorababuhanga biza muri Afrika ariko byarakorewe mu bihugu byo hanze y’Afrika, cyane cyane mu Burayi, mu Bushinwa, ndetse no muri Amerika. Ariko ngo kuba umunyafrika yaragize igitekerezo cyo gukora mudasobwa byahise bihindura amateka. Gusa ariko ngo n’ubwo iyo mudasobwa yakorewe muri Kongo, yateranyirijwe mu gihugu cy’Ubushinwa. Ngo kubera ko muri Afrika nta bikoresho byo kuyiteranya byari bihari.

Mudasobwa ntoya ariko ikora nk’izindi zisanzwe

Ubundi mudasobwa ya « Tablet » ngo n’ubwo iba ari ntoya, kuburyo umuntu ashobora kuyitwara mu mufuka w’umwambaro yambaye, ngo ikora nk’izindi mudasobwa zisanzwe. Mu Rwanda naho nk’uko ikoranabuhanga riri gutera imbere izo mudasobwa hari abazitunze. Ingénieur Neza Nice Fabrice ushinzwe ibijyanye na tekinike (Techinque) kuri Radio Salus, asobanurira uko bene izo mudasobwa zikora.

Atangira avuga ko « Tablet » ari mudasobwa nto cyane, ijya kungana na telefone zisanzwe cyangwa ikayiruta ho gatoya. Gusa ariko ngo ikikwereka ko ari mudasobwa ngo ni uko nayo ijyamo amaporogaramu (Programmes) akoreshwa n’izindi mudasobwa zisanzwe. Agira ati « iyo mudasobwa ishobora kujyamo za Windows, Linux hari n’izijyamo izo bita Android ».

Avuga ko impamvu abantu bashobora kwitiranya iyo mudasobwa na telefone, ari uko hari telefone nazo zishobora kujyamo ayo maporogaramu.

Agira ati « Kubera iterambere ry’ikoranabuhanga izo porogaramu bagiye bazikoresha mu matelefoni amwe bita smart-phones : nka iPhone, za Blackbelly cyangwa iPad ». Yongeraho ko Tablet iba ari mudasobwa, kandi ngo iba ifite icyo bita « Touch-screen » (Ecran bakoreshamo intoki). Ng’aho kugira ngo wandike ukoresheje « Clavier » nk’izamudasobwa zisanzwe, ukora muri « Screen » cyangwa « Ecran » yayo, ukandika ukoresheje intoki cyangwa ikaramu yabugenewe.

Akomeza avuga ko kandi mudasobwa ya « Tablet » itandukanye na Laptop zisanzwe, cyangwa se Laptop ntoya zitwa « Notbook ». Ikindi kandi ngo n’ubwo ari nto cyane, ifite ubushobozi bwo gukora nk’ibyo izindi mudasobwa zikora, hirengagijwe izishobora gukora ibintu byinshi icyarimwe.

Ngo kuba rero abahanga mu by’ikoranabuhanga bagenda bakora ibikoresho bitoya umuntu ashobora kugendana aho agiye hose, ngo bifite akamaro.
Agira ati « Uko bagenda babigira bitoya bigenda bifasha buri muntu wese ubifite kubona amakuru ku buryo bworoshye ahantu aho ari ho hose ».

Ubundi mudasobwa ntoya izwi ku izina rya Tablet, yabanje gukorwa n’uruganda rwa Microsoft rwo muri Amerika ruzwi ho gukora ibijyanye na za mudasobwa. Urwo ruganda rukaba rwarayikoze mu mwaka wa 2001. Kuva icyo gihe kugeza ubu izindi nganda zagerageje gukora izo mudasobwa, harimo uruganda rwa Apple narwo rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga, rwatangijwe n’umunyamerika Steve Jobs umaze iminsi yitabye Imana. Kuri rwo hiyongera ho uruganda RIM rwo muri Canada ruzwi ho gukora ibijyanye n’itumanaho ndetse n’izindi nganda zizwi mu ikoranabuhanga mu by’itumanaho.

Norbert NIYIZURUGERO.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

izo mudasobwa ni zigere no mu rwanda natwe tubashe kuzikoresha pee!

abraham yanditse ku itariki ya: 29-03-2014  →  Musubize

Iyi mudasobwa yafasha aho ariho hose ahubwo naze ashinge uruganda abanyafurika babashoramari babimufashemo natwe duterimbere

J BOSCO yanditse ku itariki ya: 5-09-2013  →  Musubize

iyi mudasobwa igura angahe.gusa uyu mwana muto ndamwemeye cyane kdi imana ikomeze idufashe abanyafrika duterimbere.murakoze.

billy yanditse ku itariki ya: 17-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka