Hatashywe icyumba cy’ikorana buhanga mu kwigisha cyatanzwe n’u Bushinwa

Itsinda ry’intumwa ziturutse mu Bushinwa ziyobowe na Minisitiri w’ishami ry’itumanaho muri icyo gihugu, Li Yuanchao, bari kumwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Pierre Damien Habumuremyi, uyu munsi, batashye ku mugaragaro icyumba cy’ishami ry’itumanaho rigezweho mu kwigisha (E-Learning Program) mu ishuri rikuru ry’ikorana buhanga rya Kigali (KIST).

Icyi cyumba cy’ikorana buhanga gifite acaciro k’amadolari y’Amerika ibihumbi 500 cyatanzwe n’uruganda rwo mu Bushinwa rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga rwitwa HUAWEI.

Minisitiri w’Intebe, Piere Damien Habumuremyi yagarutse ku mubano uranga u Rwanda n’u Bushinwa anashimira cyane igihugu cy’u Bushinwa ku bikorwa bitandukanye bageza ku Banyarwanda birimo n’iri korana buhanga mu kwigisha.

Minisitiri Li Yuanchao yagize ati “mbere yuko tuza aha twabonanye na perezida Paul Kagame ,yadutangarije ko u Rwanda n’u Bushinwa ari ibihugu bikundana, ndishimye cyane kubera iri shuri , kandi ndabona iri shuri ari ejo hazaza h’icyi gihugu”.

Ibi bikoresho byatashywe kuri uyumunsi byahawe Perezida Kagame ubwo yasuraga u Bushinwa mu kwezi kwa karidwi 2007 maze na we mu bushishozi bwe abishyikiriza inshuri rikuru ry’ikoranabuhanga rya Kigali (KIST).

Umuyobozi mukuru wa KIST, Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc, yashimiye aba bashyitsi ubwitange bagize bwo gusura u Rwanda . Yagize ati “icyi gikorwa ni icy’agaciro ku Rwanda ndetse n’abanyeshuri ba KIST muri rusange. Cyizadufasha kwigisha abana b’u Rwanda ikoranabuhanga rigezweho kandi mu gihe gito kuri benshi”.

Abanyeshuri ndetse n’umwe mu barimu batangaje ko iri korana buhanga ari igigikoresho kizafasha mu kwigisha abanyeshuri beshi bari ahantu hatandukanye hifashishijwe umwarimu umwe, ibi bizagabanya gutakaza amafaranga menshi ku barimu ndetse n’igihe .

Nyuma y’iki gikorwa aba bashyitsi berekeje ku rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi ahashyinguwe inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Biteganyijwe ko izi ntumwa ziri bugirane ibiganiro na bamwe mu bayobozi bakuru b’ishyaka RPF ndetse n’abayobozi bakuru b’ingabo z’u Rwanda.

Turatsinze Bright

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka