Izindi search engines zitari Google ushobora gukoresha

Kuri benshi gukoresha interineti ntaho bitandukaniye no kubanza kuri site ya google ku buryo bamwe basigaye bitiranya google na internet nkaho cyimwe gisobanuye ikindi. Hari ama cyber café asigaye yitwa “Google café” ngizo telephone zitwa Google n’abana basigaye bitwa google.

Google ni urubuga rushakirwaho andi ma site yo kuri interinet ikaba inafite izindi nka Gmail (uburyo bwokohereza ubutumwa bwa email), Google Maps (aho washakira amakarita yerekana ahantu), Google+ (urubuga rwo gusangira ibitekerezo) n’ibindi byinshi binyuranye.

Google koko nibyo ishakirwaho imbuga za interineti hafi ya zose uretse yuko atari yo kamara kuko hari ingingo zimwe na zimwe usanga izindi nshakiro za interineti (internet search engines) zirusha Google.

Dore izindi nshakiro (search engines) ushobora gukoresha ukabona igisubizo cyiza bitewe n’ubwoko bw’icyo ushakisha.

Amafoto

Biragara neza ko www.bing.com ari site nziza mu gushakisha amafoto kuri internet. Andi ma site nka www.clipart.com cyangwa www.eyewire.com nayo yerekana amofoto menshi neza cyane.

Ibyerekeye ubushinwa

Bitewe nuko abashinwa bakomeje gutera Google hejuru kugeza aho binjira aho google ibika inyandiko zayo (server) mu buryo butemewe n’amategeko ntabwo Google ivuga rumwe n’Abashinwa. Mu gihe urimo gushaka inyandiko zerekeye ubushinwa www.baidu.com itanga ibisubizo byiza kurusha izindi nshakiro.

Ubucuruzi

Birashoboka ko unyuze kuri Google wagera ku biciro by’imigabane ya sociyete runaka ushaka. Ariko ukoresheje www.nasdaq.com cyangwa www.nyse.com uhita ubona ibiciro by’imigabane y’amasosiyete y’ubucuruzi ku isi.

Ubumenyi

Mu gihe urimo gushaka ibijyanye n’ubumenyi hari amasite kabuhariwe nka www.allacademic.com, www.studyweb.com; www.dissertation.com, www.amazon.com n’andi menshi akugezaho ubumenyi burambuye.

Amafilime

Hari ama site menshi yerekana amafilimi gusa. Urugero ni nka www.allmovie.com cyangwa www.hollywood.com usangaho filime zakinwe zose.

Imyirondoro y’abantu

Ni kenshi umuntu acyenera kumenya umwirondoro w’umuntu runaka, gukoresha amasite yabigenewe nka www.peoplesearch.net cyangwa www.peoplesite.com bituma ugera ku wo ushaka vuba. Mu gihe ucyeneye email runaka wayishakira kuri www.worldemail.com

Domain

Mu gihe ushaka umwirondo wa site runaka cyangwa se kumenya aho wakura izina rya site yawe ushobora gukoresha www.whois.com cyangwa www.domainsearch.com ukamenya nyiri site, aho ibitse (hosting) cyangwa uwo wabaza ku byerekeranye na yo.

Kubera ko abakeba batajya bapfa gusenyera umugozi umwe akenshi biragorana ko Google yayobora umuntu ushakisha kuri aya masite yandi asa nkaho akora akazi nk’akayo. Akenshi bisaba ko umuntu yiyandikira izina ry’ishakiro atabanje kunyura kuri Google.

Jovani Ntabgoba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

that`s good ,jst continue update us....

faustin yanditse ku itariki ya: 2-03-2012  →  Musubize

ni byiza kabisa tugiye kujya tugerageza

mbonimpa yanditse ku itariki ya: 6-01-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka