Muhanga : Gukoresha internet ntibikiri umwihariko w’Abanyakigali

Abacuruza serivisi ya internet rusange (cyber café) baravuga ko muri iki gihe ikoranabuhanga ritakiri umwihariko w’umurwa mukuru wa Kigali gusa kuko n’i Muhanga mu ntara y’amajyepfo hari abantu bacuruza internet mu muri cyber café kandi bakabona abakiriya.

Cyber café Ikaze ni imwe mu nzu z’ubucuruzi bwa internet mu karere ka Muhanga. Ubuyobozi bwayo buvuga ko nubwo bizwi ko i Kigali ariho hari iterambere mu ikoranabuhanga ko n’ i Muhanga n’aho abantu baryitabira cyane. Umukozi wa cyber café Ikaze agira ati: « Abakiriya baritabira kugura serivisi ya internet cyane. Dutangira akazi kuva saa moya za mugitondo kugeza saa tatu z’ijoro abakiriya bagihari. Hari abagura iminota nka 15 nibo benshi ariko hari n’abagura isaha imwe kugeza ku masaha agera kuri atatu. »

Cyber café Alpha nayo ikorera mu karere ka Muhanga yakira abaguzi ba serivisi ya internet benshi. Umukozi muri iyi cyber avuga ko mu gihe abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye baba bari mu biruhuko ari bwo babona abakiriya benshi. Uyu mukozi agira ati : « Hano i Muhanga abantu bitabira ku bwinshi kugura serivisi ya internet muri za cyber café ku buryo bamwe bahaguruka abandi bicara. Hari abagura igihe kitageze ku isaha ariko kandi hari n’abagura amasaha. Hari igihe ku munsi tubona abakiriya bagera kuri magana atanu.»

Abakiriya bavuga ko serivisi ya internet ibafitiye akamaro ariko ko aho iyo serivisi itangirwa hakiri hake.Umwe muri abo ni Rukundo Jean Aimé wiga mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Mutagatifu Yozefu (Saint Joseph) mu mwaka wa gatandatu. Agira ati : « Ubu mba naje kureba utuntu dutandukanye kuri internet ; cyane cyane amakuru. Naje kureba neza amakuru y’urupfu rwa Mouamar Ghadaffi. Hari igihe mwarimu atubwira aderesi twasangaho ibintu bitandukanye. Urumva ko idufasha cyane mu masomo.»

Jean Aimé yongeyeho ko hari ikibazo cy’ubuke bw’ama cyber café. Ngo hari igihe aza akicara agategereza ko abandi barangiza gukoresha internet ariko habaye hari cyber nyinshi wasanga hamwe hari abantu benshi ugahita ujya ahandi. Ubu mu karere ka Muhanga hari cyber café eshanu gusa.

U Rwanda ruragenda rutera imbere mu ikoranabuhanga nkuko bigaragazwa n’ibigo bitandukanye bikora isesengura ku ikoranabuhanga ku isi. Mu mujyi wa Kigali niho higanje ibikorwa by’ikoranabuhanga cyane harimo na internet. Imijyi mito ndetse n’udu santeri tw’ubucuruzi nabyo biri kugenda byitabira ikoreshwa rya internet. Ibi bikaba bigaragarira ku ma cyber café agenda ashingwa.

Jean Baptiste Micomyiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka