BPR yatangije uburyo bushya bwo kohereza no kwakira amafaranga
Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR) yatangije, tariki 01/12/2011, uburyo bushya buzafasha abafatabuguzi bayo koherezanya amafaranga hagati yabo ndetse no ku bandi batari abafatabuguzi b’iyo banki.
Ubu buryo bushya, bwitwa “IZI Cash” butuma umufatabuguzi wa BPR ukoresha telefone yohereza amafaranga muri serivisi ya mobile money abasha kohereza amafaranga ku wundi muntu wese ufite telefone kabone n’ubwo yaba atari umufatabuguzi w’iyo banki.
Richard Ndahiro, ushinzwe kwamamaza no guteza imbere serivisi nshya muri BPR, avuga ko ibijyanye no kohererezanya amafaranga byorohejwe ku buryo igisabwa ari ukuba mwese mufite telefone zigendanwa, ariko uwohereza akaba akoresha BPR mobile money.
Yagize ati: “ukoresheje telefone yawe ushobora kohereza amafaranga ku nshuti n’abavandimwe ubundi bagafatira amafaranga yabo kuri ATM ibegereye nta karita bakoresheje”.
Uwohererejwe amafaranga abona umubare w’ibanga ndetse n’ingano y’amafaranga yohererejwe, ubundi akajya kuri ATM agafata amafaranga ye.
Ndahiro yagize ati: “uwohererejwe amafaranga yandika umubare w’ibanga ndetse n’ingano y’amafaranga kuri ATM yose imwegereye maze agahabwa amafaranga ye ako kanya”.
BPR ifite abakiriya bagera kuri miliyoni 1 n’ibihumbi 400. Ifite amashami agera ku 190 mu gihugu cyose; muri yo akoresha ikoranabuhanga rya interineti ni 144. Ubuyobozi bw’iyi banki buvuga ko bitarenze Kamena 2012, amashami yose azaba akoresha iryo koranabuhanga.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nabazaga akabazo katagoye, ayo mafaranga umuntu aba yohererejwe uyafatira ku cyuma cya BPR gusa? Cg Ni ATM machine ya bank iiyo ari yose.