KBS izanye uburyo bushya bwo kwishyuramo

Ubuyobozi bw’ikigo gitwara abantu mu Mujyi wa Kigali, Kigali Bus Services, bugiye gutangiza uburyo bushya bwo kwishyuza abagenda mu modoka zacyo, aho ubishaka azajya agura ikarita akazajya yishyura amafaranga 20 uko agenze ikilometero kimwe, aho kwishyura amafaranga 250 ku rugendo rwose nk’uko bisanzwe.

Ngarambe Charles, uyobora KBS, aravuga ko ubu buryo bushya buzahendukira abagenzi kuko ubu hari aho umugenzi azajya yishyura amafaranga y’u Rwanda 50 igihe cyose agenze urugendo rutarenze kilometero 3. Kuri buri kilometero imwe irenzeho, ikiguzi kikiyongeraho amafaranga 20.

Ubu buryo buzahendukira abagenzi kuko ubusanzwe buri rugendo rwose muri KBS rwishyurwaga byibura amafaranga 250.

Abazabasha gukoresha iyi serivisi ni abazagura ikarita ikoranywe ikoranabuhanga muri Banki ya Kigali, Banki Populaire du Rwanda cyangwa ahandi abakozi ba KBS bagurishiriza amakarita izajya yegerezwa ahabugenewe mu modoka, amafaranga akagenda yigabanyaho uko umugenzi agenze buri kilometero mu modoka.

Umugenzi azajya abasha kubona ibilometero agenze, amafaranga yakuwe ku ikarita ye, ayo asigaranyeho no kuyongeraho hamwe muri hariya bagurisha amakarita. Mu minsi ya vuba ngo bizaba binashoboka kongera amafaranga kuri iyo karita hakoreshejwe telefoni nk’uko abantu bagura umuriro w’amashanyarazi.

Ngarambe yasobanuye ko ayo makarita aramba kuko ngo uyikoresheje neza ashobora kuyikoresha imyaka 10. N’uwaba afiteho amafaranga ashobora kumaraho imyaka 10 igihe yaba atayagenderaho buri munsi.

Abatazagura aya makarita bazakomeza kwishyura amafaranga 250 nk’uko bisanzwe.

Hatari Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

KBS rwose niyihutishe iyo service nshya irakenewe .....!

Paul yanditse ku itariki ya: 15-12-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka