Ushobora gukoresha amafoto muri Facebook Chat

Nyuma yo kubona ko abantu benshi bakunda gukoresha chat yayo, facebook yazanye uburyo bushya bwo gukoresha amafoto muri chat.

Ubusanzwe iyo uchatinga kuri facebook ushobora kohereza udushusho ndahinduka (emoticons) duseka cyangwa turakaye bitewe nicyo ucatinga ashatse kuvuga.

Ubu rero kuri facebook ushobora gukoresha ifoto y’umuntu uwo ariwe wese ukayohereza muri chat nkuko bigaragara aho haruguru mwifoto. Kuba wakohereza ifoto muri chat bituma ushobora kugaragaza amarangamutima utagashoboye kwandika n’inyuguti.

Dore uko wakohereza ifoto muri facebook chat:

1.Jya kuri facebook profile cyangwa event iyo ariyo yose.

2.Reba kuri URL ije hanyuma uhitemo izina cyangwa imibare y’iyofoto. Urugero: http://www.facebook.com/barackobama uhitamo “barackobama” http://www.facebook.com/pages/Samuel-etoo-fils/162173513803713 uhitamo “162173513803713”

3.Andika iryo zina cyangwa umubare hagati ya [1]

4.Numara kwandi ibivuzwe hejuru muri chat ya facebook, niwohereza ifoto iragenda.

Tuvuge ushobora gu copinga ugapestinga iyinteruro irihasi nkicyokureberaho;
Mu [2] bakunda nde hagati ya [3] [4] na [5]

Ushobora gukoresha ubu buryo bushya bwa facebook waba ukoresha facebook mobile cyangwa computer, ariko amafoto agaragara kuri computer gusa.

Ubu buryo bwanakoreshwa kuri updates, comments na wall posts.

Kuba facebook yazanye aka gashya byatumye abantu barushaho kwibaza imicungire y’ubuzima bwite (privacy) bw’abakoresha facebook kuko umuntu uwari wese yemerewe gukoresha ifoto yawe n’iyo yaba atari inshuti yawe kuri facebook.

Jovani Ntabgoba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

NI GUTE WAKWINJIRA KURI FACEBOOK YABANDI

jean batist yanditse ku itariki ya: 2-01-2020  →  Musubize

GUSHAKAGUKORESHA FACE BOOK YAJYE

aline yanditse ku itariki ya: 12-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka