Muri iyi nama yatangijwe na Minisitiri w’Umuco na Siporo, Protais Mitali, hemejwe ko imikino ya shampiyon ibanza (Phase Aller) izarangira tariki 26/12/2012, icyiciro cy’imikino yo kwishyura (Phase Retour) kikazatangira tariki 12/01/2013, naho shampiyona ikazarangira tariki 15/05/2013.
Muri iyi nama kandi hemejwe ko buri kipe yo mu cyiciro cya mbere igomba kutazajya irenza abakinnyi b’abanyamahanga bane ku rupapuro rw’abakinnyi 18 baba bemerewe gukina umukino, bakazagabanywa bakagera kuri batatu muri shampiyona ya 2013/2014.

Mu bindi byemezo byafatiwe muri iyo nama, hari ukwemeza amakipe yo mu cyiciro cya kabiri yahinduye amazina. Iyitwaga Pepiniere yahindutse Pepiniere Kinyinya FC, iyitwara Stella Maris ihinduka Vision Jeunesse Nouvelle FC naho iyitwaha Zebres FC ubu yitwa Gicumbi Zebres FC.
Ku minsi wa mbere wa shampiyona y’icyiciro cya mbere tariki 22/09/2012, APR FC izakira Marine FC kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, Etincelles yakire Muhanga kuri Stade Umuganda naho Police ikine na La Jeunesse ku Kicukiro.
Ku cyumweru tariki 23/09/2012, Rayon Sports izakira Amagaju kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Kiyovu Sport ikine na Espoir ku Mumena, isonga FC yakire Musanze ku Kicukiro naho Mukura ikine na AS Kigali kuri Stade Kamena i Huye.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|