I London habaye ibirori bidasanzwe mu gusoza imikino paralympique
Ubwo hasozwaga imikino Paralympique (ikinwa n’abamugaye) tariki 09/09/2012, kuri stade Olympique i London mu Bwongereza habereye ibirori bidasanzwe byitabiriwe na bamwe mu bahanzi bakomeye barimo Jay-Z, Rihanna n’abandi ndetse haba n’imyiyereko irimo ibikoresho bidasanzwe.

Ibyo birori byitabiriwe n’imbaga y’abantu basaga ibihunbi 60 bari muri stade Olympique y’i London bari baje gusoza imikino paralympique yatangiye tariki 29/08/2012, ikaba yaritabiriwe n’abakinnyi 4200 baturutse mu bihugu 164.
Muri iyi mikino yamaze ibyumweru bibiri, igihugu cy’Ubushinwa nicyo cyegukanye umwanya wa mbere mu gutwara imidari myinshi, yose hamwe ikaba ari imidari 231 harimo 95 ya zahabu.
Uburusiya nibwo bwafashe umwanya wa kabiri n’imidari 102 harimo 36 ya zahabu, Ubwongereza ku mwanya wa gatatu n’imidari 120 ariko bakaba bafite imidari 34 ya zahabu; ikaba ari mike igereranyije n’iy’Uburusiya, naho Ukraine ikaza ku mwanya wa kane n’imidari 84.

Igihugu cya Afurika cyaje hafi ni Tuniziya yafashe umwanya wa 14 n’imidari 19 harimo imidari 9 ya zahabu, Afurika y’Epfo iza ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya Afurika no ku mwanya wa 18 mu bihugu byose uko ari 164 byitabiriye iyo mikino. Afurika y’Epfo ikaba yatahanye imidari 29, harimo 8 ya zahabu.
Muri iyi mikino Paralympique u Rwanda rwari ruhagarariwe n’abakinnyi 14 bakina imikino itandukanye (Sitting Volleyball, gusiganwa ku maguru no guterura ibiremereye) ariko barangije ari nta mudari n’umwe babashije kwegukana.
Amwe mu mafoto yerekana uko byari byifashe.











Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|