Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda byabonye amaraso mashya
Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda (RMH), bifite gaunda yo kuba icyitegererezo mu buvuzi, mu guhugura no kuba ikigo cy’ubushakashatsi, nk’uko byemezwa na Dr. Dominique Mugenzi Savio, Umuyobozi mushya w’Inama y’Ubuyobozi muri ibi bitaro.
Mu muhango w’ihererekanya bubasha hagati y’ubuyobozi bushya n’ubucyuye igihe, kuri uyu wa Gatanu tariki 07/09/2012, Dr. Mugenzi yatangaje ko aje gushimangira ibyari byagezweho ariko akazanafasha ibi bitaro kugera ku yindi ntera mu buvuzi.
Yagize ati: “Dufite gahunda zigera kuri eshatu twihaye harimo kongerera ubumenyi abakoze b’ibi bitaro n’ibikoresho bihagije, kuba ku isonga mu kwigisha no kuba icyitegererezo mu bushakashatsi”.
Dr. Mugenzi asanzwe ari umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, akanahagararira ishami ryo kubaga mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali. Asimbuye kuri uyu mwanya Major Gen. Jacques Musemakweli.
Ihindurwa ry’iyi Nama y’Ubuyobozi muri ibi bitaro ryemejwe n’Inama y’Abaminisitiri iheruka guterana mu cyumweru gishize.
Ibi bitaro byari bisanzwe bikomeye mu bushakashatsi, aho byakoze ubushakashatsi bwa bumwe mu buryo bugezweho bwo gusiramura, igeragezwa rya mbere ku rwego rw’isi ryakorewe mu Rwanda.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nahonaho bayobozi bacu natwe abakorera ibi bitaro ,tubijeje gukora tutingiriye itama