Musanze FC ishobora guterwa inkunga na RDB

Nyuma yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere, ikipe ya Musanze FC yatangiye gushaka abaterankunga hirya no hino, cyane cyane RDB, bifuza ko yababera umutenkunga uhoraho.

Ubwo yari imaze kwegukana igikombe cyo mu cyiciro cya kabiri, ikazamuka mu cyiciro cya mbere, Ubuyobozi bwa Musanze FC bwatangiye kwegera abaterankunga batandukanye bo kuyifasha, cyane cyane amabanki, ibigo by’ubucuruzi ndetse n’abikorera bo mu karere ka Musanze.

Nyuma yo kuganira n’izo nzego zitandukanye, akarere ka Musanze kakusanyije amafaranga miliyoni 100, ariko ngo bashaka umuterankunga uhoraho ariyo mpamvu batangiye kuganira na RDB; nk’uko twabitangarijwe na Emmanuel Rutaremara, umuyobozi w’iyo kipe.

Musanze FC irimo kuganira na RDB (Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere) ishami ryayo ry’ubukerarugendo kugira ngo bazajye bayitera inkunga cyane ko iyo kipe ikorera mu karere k’ubukerarugendo.

Ikindi ni uko mu kirango cy’ikipe yan Musanze FC harimo ingagi, ku buryo byakoroshya imikoranire, kandi na ba mukerarugendo baje kureba ingagi bajya baza kureba na Musanze FC, ndetse nayo aho yagiye gukina ikaba yakurura ba mukerarugendo; nk’uko bisobanurwa na Rutaremara.

Uretse amafaranga Musanze FC izakura mu baterankunga, Umuyobozi wayo vuga ko banateganya kubona andi mafaranga azaturuka mu baturage batuye ako karere, kuko hari gahunda yo kubasanga buri wese akagira icyo atanga kugira ngo iyo kipe ibeho neza.

Musanze FC ni ikipe yakunze kuzamuka mu cyiciro cya mbere ariko igahita imanuka kubera ubushobozi buke ndetse n’abakinnyi bari ku rwego rwo hasi ugereranyije n’andi makipe yabaga ihanganye nayo.

Umuyobozi wayo avuga ko mu mwaka w’imikino utaha atari ko bizagenda ahubwo bazaba barwanira igikombe n’andi makipe, kuko ngo hari ubushobozi kandi n’abakinnyi bakomeye barabaguze.

Musanze FC yaguze abakinnyi benshi bakinaga mu makipe y’i Kigali amenyerewe mu cyiciro cya mbere nka Shyaka Jean, Rodrigue Murengezi na Rutayisire Egide bavuye muri Kiyovu Sport; Bebeto Lwamba wanyuze muri APR FC ariko akaba yaherukaga gukinira Espoir FC.

Hari kandi Omar Hitimana wagizwe kapiteni w’iyo kipe akaba yarakinaga muri KCC yo muri Uganda, Kadogo Alimansi na Kauma Charles bakinaga muri Police FC, n’abandi bakinnyi bakuye mu makipe yo mu cyiciro cya kabiri.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka