Bahisemo gukora filime documentaire ngo bigishe urubyiruko

Abasore babiri: Rwamucyo Walter na Patrick Habiyambere bafite gahunda yo gukora amafilime documentaire mu rwego rwo kwigisha urubyiruko ngo bamenye icyiza cyo gukora n’ikibi cyo kureka.

Babinyujije muri ikompanyi yabo bise Rwanda Development Contact Group Ltd (RWD Contact Group Ltd), bafite kandi na gahunda y’ibindi bikorwa ariko kugeza ubu bahereye kuri filime.

Habiyambere Patrick asobanura ko akiva kwiga ibya cinema muri Uganda yasanze urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge bitandukanye maze ahuye na Walter bafata umwanzuro wo gukora filime documentaire.

Yakomeje atubwira ko bamaze amezi arenga atandatu batangiye gukora bakaba kugeza ubu bakiri kuri filime ya mbere izagaragaramo ubuhamya bw’urubyiruko rwaretse ibiyobyabwenge ndetse n’ububi bwabyo.

Patrick yagize ati: “Irimo ubuhamya bwerekana abantu baretse ibiyobyabwenge bavuye I Wawa n’abantu ubungubu babinywa uko babifata, n’ibindi bijyanye nabyo”.

Filime documentaire ni filime yerekana ibintu biribyo koko idashyizemo amakabyo (montage) kandi ni filime ishobora kwigisha abantu.

Patrick tygize ati: “Twahisemo gukora ubwoko bwa filime documentaire kuko twasanze urubyiruko rukeneye kwigishwa cyane ku bijyanye n’ingaruka zo kunywa ibiyobyabwenge. Urubyiruko ruhugira ku mateleviziyo birebera ibintu bijyanye na filime gusa ariko twe twifuza ko bajya bashobora kureba n’ibindi bintu bibigisha.”

Rwamucyo Walter na Patrick Habiyambere.
Rwamucyo Walter na Patrick Habiyambere.

Nibarangiza iyi filimi ivuga ku biyobyabwenge, hari indi banditse ivuga ku bakobwa bigurisha nayo bakazahita bayikora. Bazajya bagenda bakora filime nk’izo zibereyeho kwigisha urubyiruko.

Barateganya kujya bakora amafilime menshi bakajya bagenda bayakwiza mu Rwanda hose, bafite na gahunda yo kujya bajya mu bigo by’amashuri bayerekana, mu rwego rwo kugira ngo urubyiruko rurusheho kumenya ikiza n’ikibi, bamenye icyo bagomba gukora n’icyo bagomba kureka.

Kugeza ubu ntibarabona ibikoresho byabo baracyakodesha. Baracyari gushaka aho gukorera hashya nyuma yo kuva muri La Bonne Adresse House.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

aba basore bafite igitekerezo cyiza nuko bigoranye kubigeraho kabisa

byukusenge yanditse ku itariki ya: 8-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka