EAC igiye gushyiraho ubwisungane mu kwivuza igendeye ku urugero rw’u Rwanda

Mu cyumweru gitaha i Kigali hateganyijwe inama mpuzamahanga izahuza impuguke n’abayobozi mu by’ubuzima bo mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bazaganira ku buryo u Rwanda rwakoresheje mu kugabanya ubuhende bwa serivisi z’ubuzima ku rwego rw’isi.

Ku matariki ya 11 na 13/09/2012 niho iyi nama izitabirwa n’imiryango nterankunga, izaba yiga ku kibazo cyo guhenda kwa servisi z’ubuzima mu bihugu bigize aka karere izaterana, ikazemerezwamo gahunda iboneye kandi ihuriweho n’ibihugu bya EAC ijyanye n’ubwisungane mu kwivuza.

Ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) cyatanze iri tangazo, kivuga ko mu bihugu byinshi byo ku isi, abaturage bagera kuri 11% bahendwa no kubona servisi z’ubuvuzi, bamwe muri bo bagera kuri 5% bakurizaho kwibasirwa n’ubukene bukabije.

Ministeri y’ubuzima igaragaza ko gahunda y’ubwisungane mu kwivuza (mituelle de santé) isanzweho mu Rwanda, yitabiriwe cyane ku kigero kirenga 95% mu mwaka ushize, yaranatumye abenshi batazahazwa n’indwara cyangwa ubukene mu miryango.

Imibare igezweho mu bwishingizi bw’ubuzima muri uyu mwaka mushya w’ingengo y’imari watangiye mu kwezi kwa nyakanga, igeze ku kigero cya 30%, nk’uko Dr. Arthur Asiimwe, umuyobozi w’ishami rishinzwe itangazabutumwa muri RBC, yatangarije Kigalitoday.

Dr Asiimwe avuga ko impamvu iyi mibare ikiri hasi, ari uko aribwo umwaka ugitangira, n’ubwo hari abaturage bavuga ko babitewe no guhenda k’ubwishingizi bw’ubuvuzi, bwavuye ku mafaranga 1,000 bukagera kuri 3,000 RwF, hakurikijwe ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka