Yasezerewe n’ibitaro bya Kabgayi ageze mu rugo abyara umwana washizemo umwuka

Ibitaro bya Kabgayi byasezereye umubyeyi witwa Providence byari bimaranye iminsi itandatu, ageze mu rugo akomeza kuremba ashaka kubyara, biviramo umwana yari atwitwe gupfa kubera kubura umwitaho.

Hakizamariya wageze mu bitaro bya Kabgayi mu cyumweru gishize tariki 31/08/2012 yasezerewe tariki 05/09/2012, mu gihe we yivugiraga ko yumva ataroroherwa, nk’uko umuturanyi we, Phedaus Mukaneza, wanamuzanye kwa muganga yabitangaje.

Agira ati : “Yarababwiye ati ko munsezereye kandi numva ndibwa mu nda! Baramusubiza ngo: Wowe icyo tukubwiye ni uko ugomba gutaha. Uburibwe ufite bw’inda ntaho buhuriye n’umwana. Umwana wawe twarangije kumutunganya mu nda nta kindi kibazo afite”.

N’ubwo ngo yakomeje kubinginga abasaba ko bamureka agakomeza akaruhukira kwa muganga, nta kintu bamumariye ahubwo bamusubiza bamubwia nabi, bamusaba ko agomba gutaha ko nta kindi bamumarira.

Mukaneza ati: “Abaganga baramubwiye bati: Twagusezereye widusakuriza icyo tugusabye ni ugusohoka ugataha!”

Mukaneza akomeza avuga ko bavuye kwa muganga saa kumi n’igice z’umugoroba, umubyeyi agakomeza kuremba n’umwana ahita atangira kuvuka.

Ati: “Mugihe twiteguraga gusubira kwa muganga, tubona umwana araje abanza amaguru mu matako. Jye n’umukecuru we tugerageza kumubyaza biranga. Twahise duhamagara umuganga duturanye na we araza aragerageza biranga ahita ahamagara imodoka yo kwa muganga iraza imusubizayo”.

Bageze kwa muganga mu ma saa munani z’igicuku umwana yarangije gupfa, kuko ngo yari amaze igihe kinini yaheze mu matako, bukeye abaturanyi n’inshuti z’uwo mubyeyi bajya gushyingura umwana.

Osée Sebatunzi, umuyobozi w’ibitaro bya Kabgayi avuga ko uwo mubyeyi yaje afite ibibazo bita menaces d’accouchement prématuré bituruka ku nda yari atwite, ariko bakaba batari kumubyaza kuko n’ubwo yari akuriwe inda yari itaragera igihe cyo kuvuka.

Ati: “Nta kibazo gikomeye kigaragara yari afite, twaramuvuye tumuha imiti hanyuma abyumvikanaho na muganga arataha ku itariki 05/09/2012. Twe nta kibazo cy’uburangare twagize kuko ageze mu rugo ni bwo ngo yongeye kugira ibibazo, agaruka atinze atugeraho umwana yapfuye”.

Hagati aho uwo mubyeyi akomeje kwitabwaho n’abaganga.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

ariko nyamara ibitaro bya kabagayi bifite ikibazo ministre w’ubuzima azabatungure abasure arebe igihe batangirira kuvura kdi bahageze ,aba doctors baho bo wagirango ni utumana kumubona ni birebire n’iyo umubonye akuvura ubona atakwitayeho costomer care yabo iracyari kure

kiki yanditse ku itariki ya: 13-09-2012  →  Musubize

ntahanwebyinangarugero

yanditse ku itariki ya: 12-09-2012  →  Musubize

oya abo baganga bakurikiranwe .cyane cyane ngaye cyane amagambo mabi babwiye umurwayi,birababaje nukuri narabivuze abantu bagenda ngo bazanye impapuro bize congo nta na background bafite koko mubona bizatugeza he,mubyeyi ihangane ,gusa iki kibazo gikurikiranwe ndetse banyamakuru ndabasabye nibiba ngombwa muzanabigeze kuri radio,
ndababaye

kiki yanditse ku itariki ya: 11-09-2012  →  Musubize

Birambabaje cyane, abo baganga bakurikiranwe bavuge impamvu basezerera umuntu ubabwira ko agifite ububabare nukuru bisobanure kabisa

yanditse ku itariki ya: 11-09-2012  →  Musubize

abo baganga mubakurikirane cyane cyane uwamusezereye
niba umurwayi avuzeko atakize utabishoboye muhe transfert ajye ahandi,baforomo mwakwisubiyeho mukagira umutima w’impuhwe koko?

ernestine yanditse ku itariki ya: 11-09-2012  →  Musubize

ABO BAGANGA BAMUSEZEREYE BAFUNGWE KANDI BAKURIKIRANWE N’UBUTABERA UKU NI UGUSEBYA H.E nkaho atita kubaturage ashinzwe kandi ntacyo aba atakoze ngo abanyarwanda n’abaturarwanda babeho neza.

Day-1 yanditse ku itariki ya: 11-09-2012  →  Musubize

ariko ni ryari uburenganzira bw’umurwayi buzitabwaho mu rwanda? arasezerewe igitaranganya,umwana amupfiriye mu matako naho inzobere y’umuganga iti: inda ye ntiyari yageza igihe cyo kuvuka? ibi birababaje cyane!

umunyarwanda yanditse ku itariki ya: 10-09-2012  →  Musubize

ubu nuburangare bwabaganga, uyu mubyeyi akwiye guhabwa indishyi z’akababaro

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 9-09-2012  →  Musubize

abo baganga bakwiye gukurikiranwa

kiiza yanditse ku itariki ya: 8-09-2012  →  Musubize

None se iyo nda urumva yaravutse nubwo umwana atabayeho? Mujye mwemera amakosa yanyu cg ubuswa bwanyu munikosore

Ineza yanditse ku itariki ya: 8-09-2012  →  Musubize

ibitaro bya kabgayi ni indashyikirwa mugutanga service mbi pe!!!!!!!!!!!usanga abaganga bakoresha amagambo atuma abarwayi barushaho kuremba aho koroherwa

Kirehe yanditse ku itariki ya: 8-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka