Kamonyi: Abaturage berekanye ubutabazi nyuma y’impanuka yakomerekeyemo abantu 4
Mu gihe mu duce tumwe na tumwe, usanga hari abaturage bajya ahabereye impanuka bagiye kwiba abakoze impanuka, abaturiye ikorosi ry’ahitwa ku mwari mu murenge wa Gacurabwenge, akagari ka Nkingo bagaragaje ubutabazi mu mpanuka yabaye tariki 07/09/2012.
Muri iyo mpanuka yakomerekeyemo abantu bane, bahise boherezwa ku bitaro by’i Kabgayi, abahaturiye bihutiye gutabara, bavana abantu mu modoka, mu gihe abandi bahamagaye Polisi bayimenyesha ko habaye impanuka, ndetse n’abataye ibyabo barabibashyikiriza.

Iyi mpanuka yaturutse ku migendere mibi y’ikamyo yari ifite pulaki zo mu gihugu cya Tanzaniya yaturukaga mu majyepfo, yagonze mu buryo bwo kwikuba byanangije imodoka ya mu bwoko bwa Hiace ifite pulaki RAC 484 D yaturukaga i Kigali yerekeza i Muhanga.
Imodoka ya Hiace yarimo abagenzi 18 yagendaga gahoro. Ababibonye batangajwe ukuntu yagonzwe dore ko yari no mu murongo wayo.
Mu gihe iyi mpanuka yamaraga kuba abagera kuri bane barimo umukobwa wari wakomeretse cyane ku gahanga hari hameze nk’ahakebwe n’ikintu kinjiyemo, bajyanywe ku bitaro bya Kabgayi n’imbangukiragutabara yavaga mu nzira za Kigali yerekeza i Muhanga.

Umwe mu baganga bakurikiranye abo bantu yavuze ko bageze Kabgayi nta n’umwe wapfuye uretse abo wabonaga batavuga kubera ububabare ariko ngo nabo baje kuvuga nyuma yo gukorerwa ubutabazi kuri ibyo bitaro.
Muri iyi minsi nyinshi mu mpanuka zikunze kugaragara mu ka Karere Kamonyi, ni iz’amakamyo manini atwaye imizigo, akunze kugwa mu makorosi yo ku muhanda munini wa Kaburimbo wa Kigali-Akanyaru.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Erega uyu muhanda unyuramo ibikamyo byinshi binini kandi byihuta byasaze, nawo ari muto! Mu gihe hataraboneka amafranga yo kuwagura, ngira ngo uwakora umuhanda uva ku Ruhuha mu karere ka Bugesera ukagera ku Gasoro mu karere ka Nyanza byafasha. Kubisikana na biriya bikamyo bya rukururana buri gihe bintera impungenge.
sorry ku bagize ikibazo cyogukoreka kandi shimira cyane abobatabazi batabaye izo nkomere GOd bless them
kandi namwe murakoze kubwamakuru mutugezaho??????
imana ishimwe ko ntawapfuye
imana ishimwe ko ntawapfuye kandi ko hakiri abatabazi