Muhanga: Imidugudu yesheje imihigo 100% ya mutuelle de santé kubera ubufatanye

Abaturage bo muri imwe mu midugudu yo mu murenge wa Kiyumba mu karere ka Muhanga babashije kwesa imihigo y’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé) kubera ko bashyize hamwe buri muturage akamenya ibibazo bya mugenzi we.

Imidugudu yabashije kwesa iyi mihigo akaba ari umudugu wa Rwezamenyo mu Kagari ka Ndago bitabiriye ubwisungane mu kwivuza ku kigereranyo cya 100% naho umudugudu wa Gatwa wo mu Kagari ka Ruhinabari ku kigererenyo cya 91%.

Abaturage bo muri iyi midugudu batangaza ko kugira ngo bagere kuri iri janisha byatewe n’uko bagize gufatanya maze buri muturage akita kuri mugenzi we maze akamenya n’ibibazo bye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Kiyumba, Ndayisenga Placide, avuga ko kuri ubu bashyizeho abakangurambaga ba mutuelle de santé banyuranye mu rwego rwo gushishikariza abaturage benshi kwitabira gutanga amafaranga y’ubu bwisungane.

Aba bakangurambaga bagiye bari mu bimina byifashishwa mu korohereza abaturage gutanga aya mafaranga.

Imidugudu yabaye iya mbere mu bwisungane mu kwivuza ishyikirizwa ibihembo.
Imidugudu yabaye iya mbere mu bwisungane mu kwivuza ishyikirizwa ibihembo.

Mu gushyigikira iyi gahunda y’ubwisungane mu kwivuza no gushimira abaturage bo mu Murenge wa Kiyumba, ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bwahembye abaturage bo muri iyi midugugu. Umudugudu wabaye uwa mbere wahawe amafaranga ibihumbi 100, uwabaye uwa kabiri uhabwa amafanga ibihumbi 70.

Aya mafaranga azafasha aba baturage gukomeza gushaka ubwisungane mu kwivuza ku gihe nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’aka karere wungurije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Urusaro Anastasie ushinzwe gahunda ya mituelle de santé mu karere ka Muhanga, avuga ko kuri ubu n’umuvuduko uri kwiyongera nyuma y’aho bakomeje ubusobanuro ku baturage batuye mu bice by’icyaro.

Urusaro avuga ko bitoroshye gukangurira abaturage bo mu byaro ariko ngo nyuma y’ubukangurambaga bwabayeho, nibo bamaze gutera intambwe ikomeye. Ibi byanatumye akarere ka Muhanga gahagarara ku ijanisha rya 87% mu mwaka ushize mu bwisungane mu kwivuza.

Mu buryo busanzwe uduce tw’icyaro turi mu bigaragaza ko bafite ubwitabire kurusha mu mijyi kubera ko mu mijyi benshi bitwaza ko baba badahari bikarangira ubwitabire bukomeje kuba ingume.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

NTUKABE NEGATIVISTE BANA ABAPFA BOSE BABABIRUKANYWE MU BITARO? IYO UMUNSI WUMUNTU WAGEZE ARAGENDA

GAPUSI yanditse ku itariki ya: 19-09-2012  →  Musubize

nonese iyi muhanga si yo irimo ibitaro bya kabwayi birukana abantu bakajya gupfira mu rugo? wasanga aruko baba bivurije kuri mutelle de sante!

karenzi yanditse ku itariki ya: 12-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka