Abajyanama mu bucuruzi biyemeje guteza imbere abacuruzi bato n’abaciriritse

Abajyanama mu bucuruzi bagera kuri 416 baturuka mu mirenge yose y’igihugu baravuga ko biyemeje guteza imbere abacuruzi bato n’abaciriritse babahugura mu bijyanye no guteza imbere ndetse no gucunga neza ubucuruzi bwabo.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 08/09/2012, ubwo aba bajyanama mu bucuruzi basozaga itorero ry’iminsi icyenda ryaberaga i Nkumba mu karere ka Burera, basoje bahiga imihigo y’ibyo bagiye gushyira mu bikorwa birimo no gufasha aba bacuruzi bato n’abaciriritse.

Francois Kanimba, minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, yavuze ko nubwo byinshi mu byo bahize byari muri gahunda za Leta, nayo izifashisha imihigo yabo mu kurusaho kubateza imbere.

Yavuze kandi ko minisiteri ayoboye izakomeza guteza imbere ubucuruzi buto n’ubuciriritse, ndetse n’urwego rw’abikorera muri rusange, nk’uko biri mu nshingano zayo, anaboneraho kubasaba ko batagomba kwiharira ubumenyi batahanye.

Minisitiri Kanimba yibukije kandi aba bajyanama mu by’ubucuruzi ko ari abafatanyabikorwa ba Leta mu rugamba rwo kurwanya ubukene.

Rucagu Boniface, umutahira Mukuru w’Intore yasabye aba bajyanama mu by’ubucuruzi guteza imbere umuco w’indangagaciro na kirazira, hagamijwe guhanga imirimo mishya, no kuzamura urwego rw’imyumvire mu nzego z’ibanze.

Zimwe mu ntego abajyanama mu by’ubucuruzi bihaye, harimo kurwanya magendu, kuzamura urwego rw’imyumvire, gutanga amahugurwa ku bandi ba rwiyemezamirimo hagamijwe gufasha mu iterambere ry’ubucuruzi buto n’ubuciriritse mu mirenge itandukanye baturutsemo.

Basoza amasomo bahawe ku bijyanye n’indagagaciro n’imigenzereze ndetse n’ishoramari, aba bajyanama banatanze umusanzu wabo mu kigega Agaciro Development Fund bashyiramo amafaranga miliyoni 2 n’ibihumbi 323.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka