Nyagatare Football Training Center yegukanye igikombe cy’amarushanwa yo kurwanya ibiyobyabwenge

Kuri uyu wa 08/09/2012, ku kibuga cya Kaminuza y’Umutara Polytechnic , hasojwe amarushanwa y’imikino y’umupira w’amaguru yahuzaga imirenge yose y’Akarere ka Nyagatare hagamijwe kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiriko.

Ikipe y’Ikigo cya Nyagatare kigisha umupira w’amaguru niyo yegukana igikombe mu bahungu naho mu bakobwa gitwarwa n’ikipe y’abakobwa y’Umurenge wa Mukama.

Ikipe ya Nyagatare Football Training Center yakiniraga Umurenge wa Nyagatare yatwaye icyo gikombe ndetse na sheke y’amafaranga ibihumbi 100 itsinze ku mu kino wa nyuma ikipe y’Umurenge wa Karama igitego kimwe ku busa.

Nyagatare Football Training Center yatwaye igikombe.
Nyagatare Football Training Center yatwaye igikombe.

Ikipe ya Karama yahawe sheke y’amafaranga ibimbi 80. Ikipe yatwaye umwanya wa gatatu n’iy’Umurenge wa Rukomo yawutwaye itsinze ikipe y’Umurenge wa Mukama ku mapenaliti nyuma yo kurangiza iminota y’umukino banganya igitego kimwe kuri kimwe. Rukomo yahawe sheke y’ibihumbi 60.

Mu bakobwa, ikipe y’Umurenge wa Mukama niyo yegukanya igikombe itsinze iy’Umurenge wa Rukomo ibitego bibiri ku busa.

Ku mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu, ikipe y’Umurenge wa Kiyombe yawutwaye itsinze ikipe y’Umurenge wa Rwimiyaga ku penaliti enye kuri eshatu. Ibihembo ku makipe y’abakobwa yitwaye neza ni bimwe na biriya byahawe abahungu.

Ikipe y'abakobwa y'umurenge wa Mukama yishimiye igikombe yatwaye.
Ikipe y’abakobwa y’umurenge wa Mukama yishimiye igikombe yatwaye.

Umukozi w’Akarere ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo, Twahirwa Théoneste, yavuze ko uretse kuba amarushanwa yaragamije guhashya ibiyobyabwenge ngo bari bafite intego ko iyi mikino izasiga babonye amakipe y’Akarere haba ku bahungu no kubakobwa.

Yagize ati “Igishimishije cyane ni uko iyi mikino isize dufite ikipe y’akarere ikomeye.”
Uyu mukozi w’Akarere akomeza avuga ko amakipe agomba gukomeza guhorana ishyaka mu mikino kugira ngo ubwo amakipe y’Akarere azaba ageze muri shampiyona y’Icyiro cya kabiri bazashobere kwitwara neza.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Sabiti Fred, watanze igikombe ku ikipe y’abahungu akaba yaboneyeho gutanga inyigisho ku rubyiruko arusaba guca ukubiri n’ibiyobyabwenge bagakora ibikorwa bibateza imbere.

Yagize ati “Rubyiruko muri hano mufite amahirwe adasanzwe, bakuru banyu na ba so baharaniye kugira ngo iki gihugu kigere aheza. Mwe mufite urugamba rero rwo guharanira ko kidasubira inyuma.”

Umuyobozi w'akarere ka Nyagatare ageza ijambo ku bitabiriye amarushanwa.
Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare ageza ijambo ku bitabiriye amarushanwa.

Uretse amarushanwa y’umupira w’amaguru mu kurwanya ibiyobyabwenge, aya marushanwa yanakozwe mu mbyino n’imivugo.

Umurenge wa Nyagatare watwaye umwanya wa mbere, Umurenge wa Matimba utwara umwanya wa kabiri, uwa Rukomo umwanya wa gatatu, Karama itwara umwanya wa kane naho Katabagemu iza ku mwanya wa gatanu.

Niyonzima Oswald

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka