NGOs ntizizongera gucibwa amafaranga muri FINA Bank

Ubuyobozi bwa banki ya FinaBank bwemereye imiryango itangengwa na Leta kandi idaharanira inyungu z’amafaranga (NGOs), kuzajya zihabwa serivisi ziciriritse kurenza ibindi bigo, birimo gukuraho amafaranga babacaga iyo habaga hari ayo binjije mu Rwanda.

Amafaranga angana na 1% iyi banki yacaga na yo agiye kuvanwaho; nk’uko byatangajwe na Richard Karekezi, umwe mu abayobozi ba FINA BANK, kuri uyu wa Gatandatu tariki 08/09/2012.

Yagize ati: “Mu igihe cy’amezi umunani amafaranga tuzaba dusoneye ama NGOs yabasha kwishyurira abana 20,120 mu ishuri”.

Ushinzwe abacuruzi baciriritse muri FinaBank, Sandeep Sharma, yavuze ko FinaBank ifite imigambi yo gukomeza guteza imbere Abanyarwanda, aho kuri ubu ari imwe mu amabanki yungukira ababitsa ku inyungu ya 8.75% ku mwaka.

Muri ibyo birori byo kwizihiza itangizwa rya serivisi y’ihariye y’ama NGOs, FinaBank yanaboneyeho umwanya wo gutanga ibihembo bitandukanye ku bakozi ba NGO zibitsa muri FinaBank.

Jiovani Ntabwoba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka