FERWAFA irategura irushanwa ryo gutera inkunga ikigega AgDF
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA rirategura irushanwa rizahuza amakipe yo mu cyiciro cya mbere, mu rwego rwo gushyigikira ikigega ‘Agaciro Development Fund”. Amakipe abyifuza akazatangira kwiyandikisha ku Cyumweru tariki 09/09/2012.
Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, Michel Gasingwa, yatangaje ko bataragena neza uko iryo rushanwa rizaba riteye, kuko bataramenya umubare w’amakipe azitabira. Gusa ngo bifuza ko ryazaba mu mpera z’icyumweru gitaha, tariki 14 na 15/09/2012.
Gasingwa avuga ko mu rwego rwo gushimisha abafana no kwinjiza amafaranga ku bibuga muri iryo rushanwa, ubuyobozi bwa FERWAFA bwasabye amakipe akomeye muri shampiyona y’u Rwanda ko atazabura muri iryo rushanwa kandi yose yamaze kubyemera.
Ati: “Bitewe n’igihe gitoya dusigaranye ngo shampiyona itangire, twifuzaga ko iri rushanwa ryakwitabirwa n’amakipe ane akomeye muri Kigali kandi yose yarabyemeye, ariko dusanga hari andi makipe yo mu ntara abishaka cyane, dufata icyemezo cyo kurifungura ku makipe yose yo mu cyiciro cya mbere abyifuza”.
Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA asanga amakipe menshi azitabira iri rushanwa, kuko bizayafasha kwitegura neza shampiyona, cyane cyane ku makipe azaba ashaka kugerageza no kumenyereza abakinnyi bashya yaguze kandi bikazatuma n’abafana bayo baryitabira.
Amakipe yose abyifuza aziyandikisha ku cyicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, nyuma y’inama y’inteko rusange itegura shampiyona itaha.
Ubuyobozi bwa FERWAFA buvuga ko iri rushanwa, rikuyeho umukino wa gicuti wagombaga guhuza Rayon Sport na APR FC nawo wari ugamije gushyigikira ‘Agaciro Development Fund’.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|