Kayonza: Batatu bafunzwe bazira kwica imbogo muri Parike y’Akagera
Edouard Twizeyimana, Jean de Dieu Habineza na Daniel Bakunda bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi mu murenge wa Rukara wo mu karere ka Kayonza, bazira kwica imbogo muri Parike y’Akagera.
Abo bagabo bafatiwe mu kagari ka Kahi mu murenge wa Gahini, bafatanwa inyama z’imbogo n’intwaro gakondo zirimo icumu n’imipanga bifashishije bica iyo mbogo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburasirazuba, Supt. Benoit Nsengiyumva yadutangarije ko abo bagabo bahanwa n’ingingo ya 416 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.
Iyo ngingo ivuga ko umuntu wese utwika, utema, cyangwa gutemesha ibiti cyangwa akica inyamaswa ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 300 kugeza kuri miriyoni ebyiri cyangwa agahanishwa kimwe muri ibyo bihano.
Ikibazo cy’ubushimusi bukorerwa muri Parike y’Akagera cyakunze kugaragara mu mwaka ushize wa 2012.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’uburasirazuba yasabye abaturage gufatanya n’inzego z’umutekano kimwe n’izindi nzego zirengera inyamaswa guhanahana amakuru ku bantu bitwikira ijoro bakajya konona inyamaswa n’amashyamba.
Anavuga ko polisi itazahwema guta muri yombi abantu nk’abo bakora ibikorwa by’ubushimusi muri Parike, cyangwa ibindi bikorwa ibyo ari byo byose byangiza ibidukikije.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|