Valens w’imyaka 19 ni imwe mu bakinnyi b’umukino w’amagare batanga icyizere cy’ejo hazaza h’uwo mukino mu Rwanda, dore ko nyuma yo kwigaragaza mu marushanwa yagiye abera mu Rwanda, byatumye anitabazwa mu ikipe y’igihugu iheruka kwitabira imikino ya Tropical Amissa Bongo yebereye muri Gabon, gusa kubera ikibazo cy’impanuka yagize akaba atarabashije kurangiza isiganwa.
Nk’uko byanakorewe abandi bakinnyi b’abanyarwanda barimo Adrien Niyonshuti, Habiyambere Nicodem, Joseph Biziyaremye na Hadi Janvier, Ndayisenga Valens agiye muri Afurika y’Epfo yoherejwe n’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda(FERWACY), ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku isi, ishami rya Afurika (UCI Continental Center).

Aho muri Afurika y’Epfo Ndayisenga Valens azamara amezi abiri, ni mu kigo cyazobereye kwigisha, guhugura no kongerera inararibonye abakinnyi b’umukino w’amagare.
Icyo kigo gifite n’ikipe yabigize umwuga muri uwo mukino, gikunze guha amahirwe yo kugikoreramo imyitozo cyane cyane abakinnyi bakiri batoya, bagaragaza impano mu mukino w’amagare.
Ndayisenga ukomoka mu karere ka Rwamagana, asanze muri icyo kigo Hadi Janvier umaze iminsi mikeya agiye gukinira ikipe ya UCI Continental Center, gusa we akaba yaramaze kuba umukinnyi w’icyo kigo mu buryo buhoraho, mu gihe Ndayisenga we azagaruka nyuma y’amezi abiri.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|