Twitter yatangije serivisi ya video yitwa Vine
Urubuga rwa Twitter rwashyiriyeho abayikoresha serivisi ya video yitwa Vine kugira ngo bajye basangira amakuru barebana.
Iyo serivisi ikoreshwa ku buntu (free app) aho abakoresha Twitter bazajya bayisanga kuri iOS App Store bakayishyira muri mudasobwa zabo cyangwa kuri iPhone na iPod Touch.

Ikinyamakuru The US Today dukesha iyi nkuru kiravuga ko Twitter iteganya no kugeza iyi serivisi ku bindi bikoresho by’itumanaho bigendanwa.
Iyo serivisi yemera kwakira amashusho atarengeje amasegonda atandatu agashobora kujya kuri Twitter na Facebook. Abazayikoresha bazajya babasha no gushakisha video z’abandi bakoresha Vine.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|