Inkeragutabara zahawe indi nshigano yo gutera intanga mu matungo

Umutwe w’Inkeragutabara, usanzwe umunyerewe mu bikorwa byo kurinda umutekano n’ibindi bigamije iterambere rusange, umaze guhugurirwa gutera amatungo intanga, kugirango ufashe Leta kuziba icyuho cy’abakozi badahagije, nk’uko bitangazwa n’ikigo RAB gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi.

Abavuzi b’amatungo, ari nabo bashinzwe kuyatera intanga, ni bake ku buryo icyo kibazo kidindiza iterambere ry’ubworozi, nk’uko Dr. Pascal Nyabinwa, ukuriye ibikorwa byo gutera intanga mu matungo muri RAB, yabitangaje.

RAB imaze guhugura Inkeragutabara 58 mu bijyanye no gutera itanga amatungo, kandi iyi gahunda ngo irakomeje kugeza ubwo aborozi mu gihugu hose batazongera guhura n’ikibazo cyo kubura hafi yabo abatera intanga amatungo.

Nongereyingabo Jean Marie Vianney, ukomoka i Mwiri mu karere ka Kayonza, ari mu bagiye gukora ikizamini cyo gutera intanga amatungo mu karere ka Huye (ahahoze hitwa ISAR Songa), yishimira ko nyuma yo kuva mu gisirikare, yungutse ubundi buryo bwo kwibeshaho.

Umuntu utera intanga amatungo yungukira ku mworozi ukeneye iyo servisi, kuko iyo agiye mu kazi yishyurwa amafaranga y’igikorwa yakoze. Inkeragutabara mu Rwanda, ni umutwe wihariye ugizwe ahanini n’ingabo zavuye ku rugerero.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka