11 bazatanga ubuhamya mu rubanza rwa Munyenyezi

Biteganyijwe ko abantu 11 bazatanga ubuhamya mu rubanza rwa Munyenyezi Beatrice ruzaba tariki 04/02/2013. Uyu Munyarwandakazi akurikiranweho kwinjira mu Leta zunze Ubumwe z’Amerika no kubona ubwenegihugu bw’icyo gihugu mu buryo budakurikije amategeko.

Uyu mugore wa Ntahobali Shalom ufungiye ku Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, yebeshye ku amakuru ajyanye n’uburyo yitwaye muri Jenoside muri Mata 1994.

Nyuma yo kuba muri Amerika nk’umuturage ubyemewe hamenyekanye amakuru avuga ko Munyenyezi ashobora kuba yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Mujyi wa Butare.

Ibyo byatumye ajyanwa mu nkiko, ariko abacamanza bananirwa kumvikana ku maherezo ye muri Werurwe 2012. Urundi rubanza rwagombaga gusubukurwa muri Nzeri 2012 ntibyashobotse bitewe n’iperereza ku batangabuhamya ryari rigikorwa.

Umushinjacyaha w’urukiko rwa Concord ashinja Munyenezi ko muri Mata 1994 yategetse ko Abatutsi bicwa abandi bagafatwa ku ngufu kuri bariyeri yari imbere ya Hoteli yabagamo umuryango w’umugabo we, Ntahobali Shalom, umuhungu wa Nyirabamasumbuko Pauline wari Minisitiri muri Leta yiyise iy’Abatabazi.

Uwunganira Munyenyezi ahakana ibyo byaha avuga ko muri icyo gihe umukiriya we yari atwite impanga ebyiri kandi atavaga muri hoteli; nk’uko www.unionleader.com ibitangaza.

Munyenyezi yageze i New York muri Amerika muri 1998, yimukira muri Leta ya New Hampshire mu 2002, nyuma y’umwaka umwe ahabwa ubwenegihugu bw’Amerika. Mu mwaka w’i 2010 yatawe muri yombi aba i Manchester n’abakobwa be batatu.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nari nifuje kubagezaho igitekerezo cyanjye,nimujya kwandika inkuru iyo ariyo yose nibyiza kubanza kureba ko ntamakosa arimo cyane cyane ajyanye nimyandikire y’Ikinyarwanda.
Murakoze

WilsonGS yanditse ku itariki ya: 26-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka