Volleyball: Ikipe y’u Rwanda U17 irakina umukino wa nyuma na Misiri

Ikipe y’u Rwanda ya Volleyball y’abatarengeje imyaka 17, irakina umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika cy’ingimbi kirimo kubera muri Algeria kuri uyu wa gatanu tariki 25/01/2013.

N’ubwo wiswe umukino wa nyuma, ntabwo bivuze ko ikipe y’u Rwanda ifite amahirwe yo gutwara igikombe, kuko yamaze gutakaza ayo mahirwe.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe ane: Algeria, u Rwanda, Misiri na Tuniziya, amakipe akaba yaragiye ahura hagati yayo yose, aho ku musozo w’iyo mikino, u Rwanda ruza gukina na Misiri kuri uyu wa gatanu.

Nyuma yo gukina na Misiri ifite amanota atandatu kuri atandatu, ikaba inahabwa amahirwe yo kwegukana icyo gikomve, haraza kubarwa amanota buri kipe yabonye, hanyuma igize menshi ihabwe igikombe, hanyuma n’ayandi agende akurikirana mu myanya bitewe n’amanota afite.

Muri iyi mikino ikipe y’u Rwanda yatsinzwe na Algeria amaseti atatu kuri imwe, ariko ntabwo yakomeje kwitwara neza, kuko nyuma yaje gutsindwa amaseti atatu ku busa na Tunizia, ari naho amahirwe yo kuba yakwegukana igikombe yahise arangirira.

Umukino u Rwanda rukina na Misiri arongerera u Rwanda kuba rwashimangira umwanya wa kabiri rufite ubu n’amanota atatu runganya na Tunizia, naho Algeri akaza ku mwanya wa nyuma ari nta nota na rimwe ifite.

Biteganyijwe ko ikipe y’u Rwanda izagaruka ku wa mbere tariki 28/01/2013, ikazagera i Kigali saa munani z’amanywa.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka