Muhororo: Umugore yiyemeje kwigisha abana bato akorera ubushake
Mu rwego rwo gufasha ababyeyi bo mu mudugudu atuyemo wa Myiha mu kagali ka Myiha mu murenge wa Muhororero ho mu karere ka Ngororero, umwarimukazi witwa Uwitonze Marie Louise yiyemeje kujya yigisha abana mu ishuri ry’incuke ku buntu.
Uyu mugore ubu umaze kugira abana bato basaga 100, avuga ko gahunda ye ari ugutuma abana bato bo mu mudugudu atuyemo bakurana ubwenge n’ubwitonzi aho kwirirwa bazerera.

Uwitonze wigeze gukora uburezi bw’abana bato (gardienne) mu mujyi wa Kigali avuga ko nyuma yuko aretse ako kazi akagaruka ku ivuko yasanze hari ikibazo cy’abana bakiri bato batabasha kujya mu ishuli ahanini kubera urugendo rurerure ruri hagati y’aho atuye n’ishuli ryitwa ko riri hafi, maze afata icyemezo cyo kujya abigishiriza hafi yaho batuye kandi ku bwitange.
Ubu, abo bana bamaze kugera ku 100 biga mu bihe bitandukanye aho uwo mwarimukazi yifashisha inzu yatiye umuturage iri hafi y’ibiro by’umurenge wa Muhororo.
Umukozi ushinzwe uburezi muri uwo murenge, Mbonimana Francois, avuga ko bashima igikorwa cy’uwo mubyeyi ubu bakaba barimo kumufasha kubona ibyangombwa ndetse bagasaba n’ababyeyi kumushyigikira.

Zimwe mu mbogamizi Uwitonze afite mu kwigisha abo bana ngo ni nko kuba atarabona aho abigishiriza hisanzuye, kuba ababyeyi batarasobanukirwa n’ibyiza byo kujyana abana ku ishuli bakiri bato bityo ntibabashakire ibikoresho n’umwambaro w’ishuli (uniforme) hamwe no kuba abo bana badahabwa impamba nk’uko bikorwa ku bandi bana bo mu kigero cyabo.
Gusa, avuga ko arimo gushaka ubufasha ndetsen’ubukangurambaga ku babyeyi ngo azabone uko azajya atekera abana igikoma ku ishuli kuko avuga ko atakwizera isuku y’ibyo abana bavana mu ngo zabo mu gihe uwo muco utaramenyerwa n’ababyeyi.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|