Peter Okoye wo muri P-Square n’umukunzi we bibarutse umwana w’umukobwa

Umuririmbyi Peter Okoye wo mu itsinda P-Square, n’umukunzi we Lola Omotayo, bibarutse umwana w’umukobwa. Lola yabyariye uwo mwana mu bitaro byo mu mujyi wa San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika tariki 22/01/2013.

Peter n’umukunzi we bari basanzwe bafite undi mwana witwa Cameron. Ako gahinja k’agakobwa bibarutse ko bahise bakita Aliona.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Nigeria bitangaza ko mu mpera z’umwaka wa 2012, Lola usanzwe ari impuguke bu bijyanye na Public Relations, yafashe indege ajya muri Amerika mu rwego rwo gutegura kuzibaruka uwo mwana.

Lola n'umwana yibarutse.
Lola n’umwana yibarutse.

Nyuma yo kwibaruka uwo mwana, Peter yahise ajya ku rubuga mpuzambaga rwa Twitter maze atangariza abakunze be ibyishimo afite byo kwibaruka undi mwana.

Yanditse agira ati “Urakoze Nyagasani…mbaye umupapa bundi bushya…ni mwiza (umwana) ateye ubwuzu…umumama n’umwana bameze neza cyane.”

Peter yatangarije igitangazamakuru Pmnewsnigeria ko kuba yibarutse umwana w’umukobwa bimwongereye imbaraga nyuma y’igihe yari amaze afite agahinda ko kubura nyina umubyara, we na Paul baririmbana muri P-Square.

Yagise ati “Twabuze mama wacu umwaka ushize (2012), ariko Imana yaduhaye umugisha iduha umwana w’umukobwa. Ndishimye cyane.”

Paul Okoye, impanga ya Peter, nawe aritegura umwana. Umukunzi we witwa Anita, uri kwiga ikiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) muri Scotland, aratwite. Ngo mu minsi mike nawe araba yibarutse.

Peter yishimiye kongera kwibaruka umwana.
Peter yishimiye kongera kwibaruka umwana.

P-Square baje mu Rwanda mu mpera z’umwaka wa 2012 aho tariki 14/12/2012 bakoze igitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 y’umuryango wa FPR-Inkotanyi.

Zimwe mu ndirimbo zatumye bamenyekana mu Rwanda harimo “Do me”, “I like It”, “Forever, “Beautiful Onyinye” bafatanyije na n’umuraperi wo muri Amerika Rick Ross, Alingo n’izindi.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka