Intara y’Amajyepfo yibutse abakozi 93 b’izahoze ari Perefegitura

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo, tariki 21/06/2013, bwibutse kandi bwunamira abantu 93 bari abakozi bizahoze ari perefegitura za Gitarama, Butare na Gikongoro bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Umuhango wo kubibuka wabimburiwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kavumu ruri imbere y’ibiro by’Intara y’Amajyepfo mu karere ka Nyanza, umurenge wa Busasamana.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwali, wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango wo kwibuka abo bakozi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yavuze ko bazakomeza kwibukwa mu nzego zose kugeza no ku bantu ku giti cyabo.

Bakoze urugendo rutuje bajya ku rwibutso rwa Jenoside ahavugiwe amasengesho.
Bakoze urugendo rutuje bajya ku rwibutso rwa Jenoside ahavugiwe amasengesho.

Uyu muyobozi w’Intara yashimiye buri wese waje kwifatanya nabo muri uwo muhango avuga ko igikorwa bakoze kigamije gushyigikira izo nzirakarangane zishwe muri Jenoside.

Umuyobozi wa IBUKA ku rwego rw’igihugu, Dr Jean Pierre Dusingizemungu, yishimiye uburyo inzibutso z’abazize Jenoside mu Ntara y’Amajyepfo zikomeje kwitabwaho asaba ko n’aho bigaragara ko zitari ku rwego rushimishije mu kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yazasanga hari icyakozwe.

Ku kibazo kirebana n’imibiri y’abishwe muri Jenoside kugeza na n’ubu batarashyingurwa yasabye abantu bose baba bafite amakuru kuri bo kuyagaragaza kugira ngo nabo bashyingurwe mu cyubahiro kimwe n’indi mibiri iri hirya no hino mu nzibutso.

Mu bantu 9 Habyarimana Jean Baptitse wari perefe wa Butare yavukanye nabo ni uyu wenyine wabashije kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu bantu 9 Habyarimana Jean Baptitse wari perefe wa Butare yavukanye nabo ni uyu wenyine wabashije kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri abo bibutswe barimo Habyarimana Jean Baptiste wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Butare mu gihe cya Jenoside umuntu umwe wo mu muryango we niwe wabashije kurokoka.

Mu mvugo irimo intimba n’agahinda yavuze ko imyaka 19 ishize batazi uburyo yishwemo ngo kuko umubiri we utigeze uboneka ngo ushyingurwe.

Amakuru amwerekeyeho avuga ko Guverinema yiyitaga iy’abatabazi yamufashe ikamujyana i Murambi ya Gitarama ubu ni mu karere ka Muhanga ariko ngo kuva ubwo nta muntu wongeye kumenya irengero rye.

Icyicaro cy'Intara y'amajyepfo kiri i Busasamana mu karere ka Nyanza.
Icyicaro cy’Intara y’amajyepfo kiri i Busasamana mu karere ka Nyanza.

Ni muri urwo rwego hasabwe uwaba azi amakuru kuri iyo mibiri y’abishwe muri Jenoside ariko ikaba itarabasha kuboneka gutanga amakuru yaho yaba iheherereye.

Ibi bikaba hanini byasabwe abagize uruhare muri Jenoside bavuga ko birega ndetse bakemera uruhare bagize mu mugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu bice bitandukanye by’igihugu.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka